Electronic: Umusingi w’ubumenyi iterambere n’ahazaza heza

2 weeks ago
1 min read

Mu gihe Isi ikomeje gutera imbere mu Ikoranabuhanga, kwiga Electronic ni imwe mu nzira nziza zifasha umuntu kwiteza imbere no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu.

Electronic ni Ishami ry’ubumenyi ryigisha imikoreshereze, ijyanye n’isanwa ry’ibikoresho bikoresha amashanyarazi mato, bigaragara hafi ya hose mu buzima bwa buri munsi. Uyu mwuga utanga amahirwe menshi ku bawiga, yaba mu kubona akazi, kwihangira umurimo cyangwa se guhanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Kwiga Electronic bifasha umuntu kumenya no gusobanukirwa imikorere y’ibikoresho nk’amatelefone, Radio, Televiziyo, Mudasobwa, ibyuma bikoresha ‘sensor’ n’ibindi byinshi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Iyo umaze kumenya gukoresha no gupima amashanyarazi, gusoma no gusobanura imiterere ya ‘Circuit électronique’, uba ushobora gusana ibikoresho byapfuye no kubaka ibishya. Ubumenyi nk’ubu butuma umuntu adategereza kubona akazi ahawe n’abandi ahubwo ashobora no kwikorera, agatanga serivisi z’isanwa cyangwa gukora ibikoresho bifasha abandi, bigatuma yinjiza amafaranga kandi agateza imbere sosiyete yihereyeho.

Kubifuza kwiga uyu mwuga w’ingenzi mu buzima rero , Logic Training Center ni ishuri ry’inzozi zabo kandi ryiza cyane rifite abarimu babifitiye ubuhanga. 0782275500

Kwiga uyu mwuga kandi bifungura amarembo ku rubyiruko rwinshi birimo no gutegura ejo hazaza binyuze mu kwinjira ku isoko ry’umurimo dore ko akazi gasigaye kaboneka bigoranye, nyamara abize imyuga nk’iyi ni inzira yizewe yo guharanira ejo heza kuko batagombera kugasaba.

Electronic ntiyigisha gusa ibijyanye n’imikorere y’ibikoresho, ahubwo itanga n’ubushobozi bwo gutekereza mu buryo buhanga, gukemura ibibazo no kwihangira ibisubizo byateza imbere abantu n’ibigo.

Kubifuza kwiga uyu mwuga w’ingenzi mu buzima rero , Logic Training Center ni ishuri ry’inzozi zabo kandi ryiza cyane rifite abarimu babifitiye ubuhanga.

Ribarizwa mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu nyubako y’Agakiriro. Ni ishuri rifite abarimu b’inzobere nk’uko twabigarutseho, rifite ibikoresho bijyanye n’igihe kandi ritanga amasomo yibanda ku bikorwa ngiro. Ni ahantu heza ho gutangirira urugendo rwo kubaka ejo hazaza hawe.

Uramutse wifuza kwiga Electronic cyangwa gusobanuza, ushobora guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa kuri numero 0782275500. Kwiga Electronic si ukwigira gusa, ni ukwiyubakira ubuzima burambye n’ejo hazaza heza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop