DRC: Ingabo za Uganda na FARDC bagaruye amahoro hafi ya Beni

2 weeks ago
1 min read

Ubufatanye bw’ingabo za Uganda n’iza FARDC bwagejeje ku mahoro abatuye mu gace ka Hulungupa mu Birometero 30 ngo ugere mu Mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abatutage batandukanye bo muri ako gace, bahamya ko amahoro yagarutse na cyane ko bari bamaze igihe barasumbirijwe n’intambara gusa ngo bakaba bafite amashimwe muri bo.

Aba baturage babeshejweho n’ubuhinzi , Ubucuruzi n’ibindi, bahamya ko ubu basubiye mu mirima yabo guhinga, abacuruzi basubira mu maguriro na butike zirafungura ndetse ngo n’amashuri yongera gukora abana bajya ku ishuri nyuma y’ibihe bidasanzwe bari barashyizwemo n’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda uba mu mashyamba ya Congo mu bice bitandukanye.

Umwe yagize ati:”Twasubiye mu mirimo yacu isanzwe muri Hulungupa kuva mu mezi yashize. Ni amahoro twahawe ku bufatanye bw’ingabo za Uganda na FARDC. Kugeza ubu abahinzi bari mu mirima yabo bisanzwe nta bwoba, muri make ibikorwa byose byasubukuye ahantu hose muri Hulungupa”.

Hagati ya 2018 na 2020, muri Hulungupa hari harigaruriwe na ADF, umutwe warezwe ubwicanyi muri ako gace, kwangiza ibintu by’abaturage bari bahatuye n’ibindi. Ibi byatumye benshi mu baturage bahunga bava muri ako gace mu buryo bwo gukiza amagara yabo ariko ubundi buzima n’imirimo yabo birahazaharira nk’uko babyivugira.

ADF [Allied Democratic Forces’ ni umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bwa Uganda aho kuva mu 1990 ubwo mutwe ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, aho uhora ugaba ibitero mu duce tumwe na tumwe ukambura abaturage ukica abandi  nk’uko raporo  zitandukanye zagiye zibivuga.

Ingabo za Congo n’ingabo za Uganda, bakunze gukorana cyane kugira ngo bambure intwaro uwo mutwe ndetse banaburizemo gahunda yawo yo gukomeza guhohotera abaturage no kubica nk’uko bivugwa, ku ruhande rwa Uganda akaba ari ukuwuca intege.

Muri Gashyantare 2025, Umukuru w’Igihugu cya Uganda , Yoweli Kaguta Museveni , yahakanye amakuru yavugaga ko ingabo ze ziri muri Congo kurwanya M23 aho kurwana na ADF. Muri icyo gihe yabikanye anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati:”Ndashaka gusobanura amakuru y’ibinyoma nabonye kuri Al Jazeera mu ijoro ryashize. Byavuzwe ko Uganda yohereje ingabo muri Congo kubafasha kurwanya M23. Ibyo si ukuri”.

Yakomeje agira ati:”Hashize imyaka 4 Guverinoma ya Tshisekedi itwemereye gufatanya ngo duhangane na ADF imaze igihe yica Abanye-Congo n’Abagande ikoresheje aho iri muri Congo. Twashimiye Tshisekedi ko yabikoze kandi byafashije Abanyekongo mu bice bimwe kuko abaturage bamwe basubiye aho bari batuye”.

Go toTop