Advertising

DRC: Abihaye Imana bateguje imyigaragambyo idasanzwe basaba urubyiruko guha Igihugu amaraso

02/04/25 7:1 AM
1 min read

Abihaye Imana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa batanze amasaha 72 ku Miryango Mpuzamahanga ngo ibe imaze guhatira u Rwanda gukura Ingabo zarwo muri iki Gihugu bahamya ko nibitaba bazakora imyigaragambyo ikomeye kuri za Ambasade zahawe uburenganzira bwo gukorera muri Congo.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa Mbere mu masengesho yo gusengera Igihugu yabereye ku nyubako ikorerwamo n’Ubuyobozi bwa Leta burimo na Sena iherereye i Kinshasa.

Bishop akaba n’umuvugizi w’amatorero y’Ububyutse muri Congo Evariste Ejiba Ya Ma Pia yavuze ko hatagize igikorwa muri ayo masaha 72 amatorero yose yiyemeza gukora icyo bise imyigaragambyo y’amahoro itazagira icyo yangiza Imbere y’ibyicaro bikuru bya za Ambasade zahawe uburenganzira bwo gukorera muri Congo mu Mujyi wa Kinshasa.

Ejiba Ya Ma Pia mu ijambo rye yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Burasirazuba bwacyo gikomeye, asaba Abakirisitu gukomeza gusengera Igihugu cyabo, Ingabo za FARDC na Wazalendo bari kurinda Igihugu cyabo.

Bishop Ejiba Ya Ma Pia yasabye urubyiruko kwinjira mu Gisirikare ari benshi kugira ngo bafashe mu kurinda umutekano wacyo bahangana n’umwanzi wa Congo ibyo yise guha amaraso FARDC na Wazalendo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gashyantare 2025 , Abakuru ba Gatulika muri Congo n’abayobozi b’amatorero ya Gikirisitu ( ECC ) bahuye na Félix Tshisekedi bamwereka inzira yatuma Igihugu cye kiva mu bihe bibi kirimo.

Umuyobozi wa CENGO Donatien Nshole yagize ati:”Ayo matorero abiri yahisemo gushushanya umushinga wafasha Congo kwikura muri ibi bihe bibi. Umushinga yarawakiriye ndetse arashimira cyane”.

Kuri uyu wa 03 Gashyantare, CNN yasohoye ikiganiro umunyamakuru wayo yagiranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko kugeza ubu atazi niba hari Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo icyakora agaragaza ko Igihugu cyafashe ingamba z’Ubwirinzi.

Ni mu gihe kandi tariki 08 Gashyantare hateganijwe inama izahuza imiryango ibiri ariyo EAC na SADC mu gushaka Amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop