Advertising

DRC: Abaturage b’Ubwongereza basabwe guhunga Goma

01/24/25 12:1 PM
1 min read

Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yasabye abatutage b’icyo Gihugu guhunga bakava i Goma , nyuma y’uko M23 itangaje ko yiteguye kubihora uwo Mujyi.

Binyuze mu butumwa bwagiye hanze, iyi Minisiteri yasabye abaturage gukoresha uburyo bwose bushoboka bakava muri ako gace, abatarawinjiramo nabo bagahagarika ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa Politike Lawrence Kanyika , ku gicamunsi cyo ku wa 23 Mutama 2025 yatangaje ko abatuye mu Mujyi wa Goma ba babaye cyane , abateguza kubohorwa.

Mu butumwa bwe yagize ati:”Abaturage ba Goma barababaye cyane nk’abandi Banye-Congo, AFC/M23 iri mu nzira ijya kubabohora kandi bagomba kwitegura guha ikaze uko kubohorwa. Ntabwo bakwiye kugira icyo batinya: AFC/M23 igiye kubazanira amahoro”.

Nyuma y’amakuru y’uko Umujyi wa Sake wafashwe na M23, ingabo za Congo zohereje indege z’intambara hafi y’uyu Mujyi kugira ngo zikure abarwanyi ba M23 muri uyu Mujyi. Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru , Gen Maj Peter Cirimwami yagiye kuzitera ingabo mu bitugu kugeza ubu amakuru avuga ko ashobora kuba yaguye ku rugamba.

Gen Maj Peter, wafatwaga nk’umuhuza wa Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yishwe arashwe na M23 mu gace ka Kasengezi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wawo mu rwego rwa Politike.

Go toTop