Umutwe wa Twirwaneho ukorera mu Burasirazuba bwa Congo umaze gutangaza ko wifatanyije n’inyeshyamba za M23 n’Ihuriro rya AFC mu kurwanya ubutegetsi bwa Congo.
Umuyobozi wawo mushya General de Brigade Sematama yabitangarije Ijwi rya Amerika nyuma y’aho uwo asimbuye Gen Makanika aguye ku rugamba.
Ni ubwa mbere uyu nutwe utangaje ko ugiye kugaba igitero kuri Leta ya Congo ugamije ku gihirika. Mu minsi ishize uyu mutwe wa Twirwaneho wakumvikana uvuga ko utarwanya Leta ya Congo ahubwo ko urinda abaturage ibitero by’indi mitwe y’abandi barwanyi Leta yananiwe gukumira.
General de Brigade Sematama yabwiye Ijwi rya Amerika ko nyuma y’urupfu rw’uwari uyoboye uwo mutwe Gen Makanika, batakomeza kurebera bityo bakaba bahisemo kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kugira ngo barengere abaturage.