DRC: Abarenga 30 bishwe n’umwuzure

04/06/25 17:1 PM
1 min read

Mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira ku wa 05 , mu Mujyi wa Kinshasa, abantu bagera kuri 30 baburiye ubuzima mu mvura nyinshi yaguye igateza umwuzure muri uwo Murwa Mukuru wa Congo nk’uko byemejwe na Patricia Gongo.

Patricia Gongo, aganira na AFP yagize ati:”Hari abantu benshi bakomeretse bamaze kubonwa kandi muri iki Gihe abagera kuri 30 bamaze gupfa”.

Muri abo bantu 30 bamaze gupfa bishwe n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi muri Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Kinshasa, harimo abantu 6 bakomoka mu muryango umwe bari batuye ahitwa Matadi – Kibala.

Mu Majyepfo ya Kinshasa kandi habonetse umwana waguye mu nkangu naho abandi bo mu muryango we barakomereka , bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru avuga ko kugeza ubu, amakuru y’abandi bantu bahitanywe n’imvura yaguye muri uwo Mujyi , atari yamenyekana.

Abatuye mu Mujyi wa Goma, bavuga ko imvura yatangiye kugwa mu masaha ya Saa Munane z’Ijoro ku wa 05 Mata 2025, amashusho n’amafoto bikomeje gukwirakwizwa , bikaba bigaragaza imihanda yarengewe n’amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop