Umwe mu bakobwa bamaze kwamamara mu Rwanda no hanze y’u Rwanda kubera uburyo avuga n’indirimbo ze harimo n’izo yise ngo ‘Dorimbogo, IROMA , n’izindi zitandukanye.Muri iyi nkuru turi banda ku kiganiro cy’uyu mwari wavuze ku iby’amanyanga yakorewe.
Muri iki kiganiro yatangiye agira ati:”Inka zanjye narazirwaje nyuma ziza gupfa, narazirwaje zose zirarwara cyane , sinamenya ko zirwaye ngiye kuzivuza bambwira ko zirwaye nsanga narabimenye nyuma ntinze.Inka ya nyuma bagiye gushaka uko bayibaga murugo iwacu.Njye kugeze ubu mfite ihene kandi zo ni nzima cyane.
Narasenze cyane naba nicaye nkumva ijwi rimbwira ngo nkomeze nsenge ariko ntazi icyo ndimo gusengera.Ahari ntekereza ko nanjye ndi mu bihe by’ibibazo gusa na cyane ko kugeza ubu nsigaye nibana muri Ghetto nk’abandi bose”.
DORIMBOGO yavuze ko nta bantu yigeze ahura nabo ngo bamuterete kubera ko yanakuze ahura n’ibibazo.Yagize ati:”Njyewe nta muntu nigeze mpuranabo kuberako na kuranye n’ibibazo byinshi, nta mwanya mwinshi njya ngira.Nariye inkoko nyiririye kwa WEST I Gisenyi , ntabwo njya ntereka inzara cyangwa ngo nambare ikariso n’ibindi bitandukanye.Njye ntabwo nabona umwanya wo kugira umukunzi muri iyi minsi nzi aho navuye ntabwo nakwifata nabi”.
Vava ati:”Kuba umuntu yakwiyandarika abo muri geto , biterwa n’imico ye ,n’uwari we, njye rero ntabwo nakwifata nabi kandi kukazi nabwo hari n’ubwo amezi nka 3 ashira bataraguhemba none se wabaho gute ?”.Uyu mwari witwa Vava wamamaye nka Dorimbogo, wavuganaga intege nke , yatangaje ko gahunda afite mu myaka iri imbere ari ugukomeza gukora cyane na cyane inka yari afite zamaze gupfa zose zikamushiraho.