Advertising

Uganda : Umusaza w’imyaka 110 yishe umugore we

18/12/2023 10:16

Polisi ya Uganda yafunze Dominique Babiiha w’imyaka 110 ukekwaho kwica umugore babanaga w’imyaka 109 kubera ko yanze ko baryamana.

Iperereza ry’ibanze ryemeza ko uyu mugabo yakoresheje igikoresho cyo munzu aho bari batuye mu gace ka Kahunga mu Karere Kari mu Burengerazuba bw’Akarere ka Ntungamo.

 

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace Samson Kasasira yavuze ko umugabo yishe uwo mugore kubera ko yari yanze kuzuza inshingano z’urugo.

Yagize ati:”Amakuru y’akababaro avuga ko ku wa Kane tariki 08 Ukuboza 2023, umugore yanze kumusanga mu gitanda kubera ko yari afite intege nke ari no gukorora cyane.

Aba bombi bahise bajya kuryama mu byumba bibiri bitandukanye , umusaza ajyana n’abuzukuru be babiri barara hamwe”.

Amakuru akomeza avuga ko umusaza yabyutse mu ijoro akajya mu cyumba cy’umugore we aramwica.Umwana bari bararanye yarabyutse agiye kureba asanga umusaza afite igikoresho yamwicishije.

Kasasira yakomeje agira :” Uyu mwuzukuru wabo, yarabyutse arebye mu ntoki abona uwo musaza afite icyo amwicishije.

Previous Story

Dore uko wahagarika gukomeza gutekereza kuhahise h’uwo mukundana

Next Story

Wizkid yakubise umufana urushyi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop