Advertising

Dore itandukaniro riri hagati y’urukundo n’irari

14/07/2024 09:47

Urukundo n’irari ni ibintu bibiri bikunze  kwitiranywa, ariko bikagira itandukaniro mu miterere yabyo. Mu gihe cyose tubona abantu bishimanye cyangwa bafite ubusabane budasanzwe, akenshi biragora kumenya niba ari urukundo rw’ukuri cyangwaniba ari  irari ribakoresha. Hano tugiye gusesengura itandukaniro riri hagati y’ibi byombi.

Urukundo rurangwa no :

 

1. Amasezerano yo kubana ubuziraherezo:  Akenshi iyo ari urukundo, kabone nubwo rutaramba, abarugize baba biyumvamo ko bazabana ubuziraherezo ndetse nabo ubwabo bakagera ubwo batangira kujya babibwirana.

2. Kwihanganirana n’ubwumvikane: Urukundo nyarwo rurangwa no kwihanganira amakosa y’undi no kumenya uburyo bwo gukemura amakimbirane aturutse ku kudahuza. Harimo kubabarirana no gutanga imbabazi igihe habaye amakosa.

 

3. Kwita ku byiyumvo by’undi: Abakundana nyabo bafata umwanya wo kumva ibyiyumvo by’undi, bakitanaho ndetse bagafashanya kugirango buri umwe anyurwe n’urukundo

4. Kugira intego zimwe biha: Kenshi abakundana baba bafite intego zihuriweho baba barumvikanyeho, bityo bakunganirana mu kugera ku nzozi n’imigambi bafite mu buzima. Ibi bituma urukundo rwabo rukomera kuko buri wese aba yitaye ku mibereho ya mugenzi we.

5. Kwizerana: Urukundo rurangwa n’icyizere hagati y’abakundana. Bazi ko bashobora kwizera no kugendera ku byo bavuganye, bakaba bashobora kuganira ku byabagoye badatewe impungenge.

Irari:

 

1. Gushaka guhaza imibiri: Irari rirangwa no gushaka guhaza ibyiyumvo by’ako kanya, hatitawe ku ngaruka z’igihe kirekire.  Abenshi bashaka guhaza imibiri binyuze mu iraha ndetse n’ubusambanyi.

 

2. Gukabya ibyiyumvo: Irari rishobora gutuma umuntu akabya ibyiyumvo bye, akumva ko akunda cyane ariko nyamara bidashingiye ku rukundo ahubwo bishingiye kucyo ashaka kugeraho. Akenshi ibi byiyumviro bishira mu gihe gito.

 

3. Kutita ku byiyumvo by’undi: Mu irari, umuntu aba yitaye cyane ku byiyumvo bye bwite, kurusha iby’undi. Akenshi bikaba byatera kwikunda no kudaha agaciro ibyifuzo by’undi.

 

4. Kudateganya ejo hazaza: Akenshi iyo abantu bari mu rukundo  rw’irari, nta ntego baba bafite y’ejo hazaza h’urukundo rwabo, bo icyo baba bashaka ni iby’abako kanya.

5. Kutizerana: Mu irari, abari muri urwo rukundo ntibizerana byimbitse. Haba harimo gushidikanya cyane hagati yabo, buri wese yumva ashaka kumenya akantu kose mugenzi we akoze cyangwa yakoze, ndetse haba harimo kubeshyanya, n’ibindi nkibyo.

Mu magambo make urukundo rurangwa no kwihanganirana, naho irari rirangwa no kutizerana ndetse no kumva buri umwe ashaka guhaza iby’iyumviro by’umubiri. Ndetse urukundo rw’irari ntiruramba.

Previous Story

Espanye na FC Barcelona basabwe ikintu gikomeye kuri Lamine Yamal

Next Story

Uko byagenze ngo Donald Trump araswe ugutwi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop