Advertising

Dore impamvu zitera abagore kuribwa mukiziba cy’inda

17/02/2023 18:04

Mu by’ukuri n’ubwo twese bishobora kutubaho ariko kuribwa mu kiziba cy’inda ni ibintu bikunze kugaragara ku bantu b’igitsinagore kuruta igitsinagabo dore ko kuri bo ahanini kujya mu mihango bibanzirizwa cyangwa bigendana no kuribwa mu kiziba cy’inda.

Nyamara sibyo gusa bishobora gutera ubwo buribwe ahubwo uko kuribwa biva ku mpamvu zinyuranye nkuko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.

Ikibazo mu rwungano rw’inkari
Urwungano rw’inkari ahanini rukaba rugizwe n’impyiko, uruhago n’imijyana y’inkari. Impamvu nyamukuru itera ibi ikaba ubwandu bw’umuyoboro w’inkari bukunze kurangwa nanone no kokera uri kunyara no kwituma inshuro nyinshi.Ubu bwandu bushobora kandi kugera mu mpyiko iyo butavuwe neza kandi vuba bikarangwa no kugira umuriro mwinshi ndetse no kuribwa umugongo wo hepfo.

Iyo uribwa ikiziba cy’inda bifatanyije no kuribwa umugongo w’epfo kandi bishobora guterwa no kuba ufite utubuye mu mpyiko.Niba kuribwa ikiziba cy’inda bijyana no kunyara inkari zirimo amaraso kandi bikaba bimaze igihe uzasuzumwa barebe indi mpamvu ibitera ndetse bazanareba niba nta bibyimba ufite mu rwungano rw’inkari nubwo bidakunze kubaho.
Ikibazo mu rwungano ngogozi

Kuribwa mu kiziba cy’inda kandi bishobora guterwa n’ikibazo kiri mu mara manini bikaba ahanini nigendana n’ibimenyetso bikurikira:Kuribwa uri kwituma, Impinduka zirimo impiswi cyangwa impatwe,Kwituma harimo amaraso, Ibyuka mu nda no gutumbaBishobora kandi no guterwa na kanseri y’amara iyo bimaze igihe kinini
Ikibazo mu myanya myibarukiro : Kuribwa mu kiziba cy’inda kandi bishobora guturuka ku bibazo biri mu myanya ndangagitsina harimo umura n’inkondo yawo, imirerantanga n’imiyoborantanga.

Niba uburibwe ubwumvira ku ruhande ahanini ikibazo kiba kiri ku mirerantangaUbundi ahanini ni ukubera imihango uretse ko hari n’abo biterwa n’uburumbukeIbindi bitera kuribwa mu kiziba cy’inda byo mu myororokere harimo indwara izwi nka endometriosis, ibibyimba byo mu mirerantanga, kuba inda yenda kuvamo cyangwa waratwitiye inyuma y’umura.Igihe cyose rero uri kuribwa mu kiziba cy’inda usabwa kumenya neza ibindi bimenyetso bigendana na byo kugirango igihe ugiye kwisuzumisha byose ubibwire muganga amenye aho ahera akuvura.Inkomoko: Umutihealth.

Previous Story

Dorimbogo yarakaye avuga ko yahemukiwe n’abashakaga ku musambanya anahakana ko atigeze yambara ikariso mu buzima bwe

Next Story

“Umugore wanjye namusangiraga n’abandi bagabo babiri kandi nkanyurwa” ! Umugabo yatanze ubuhamya

Latest from Ubuzima

Zimwe mu nyamaswa ziramba igihe kirekire

Abantu bagerageje ndetse baracyagerageza gushaka uburyo bashobora kubaho imyaka irenga 100 cyangwa 1000, ariko ntibashobora kubigeraho kubera indwara zidakira n’ibindi bintu bitakwirindwa nk’impanuka. Ariko

Akamaro k’izuba k’umubiri wacu

Ntabwo ibimera aribyo gusa bikenera izuba mu kubaho kwabyo natwe turarikenera kandi riturinda rikanatuvura indwara zinyuranye. Gusa na none rishobora kudutera indwara turamutse turyitegeje
Go toTop