Iki gikorwa kizwi nka ‘Somnambulism’ ni igikorwa cyo kubyuka ukagenda kandi usinziriye, ibigaragara gake ariko bigatera ubwoba abo mu muryango w’uwo bibaho, rimwe na rimwe bagatekereza ko hari izindi mbaraga zimukoresha.
Ubu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko iki gikorwa gifatwa nko guhungabana kw’imyitwarire ya muntu mu gihe asinziriye, ibimutera ingaruka zo kubyuka akagenda cyangwa akaba yakora ibindi bikorwa kandi asinziriye.Urubuga rwa American Academy of Sleep Medecine rugaragaza ko umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Montpellier yo mu Bufaransa, Yves Dauvilliers, mu 2013 yatangaje ko abantu bakuru babyuka bakagenda hari ibibazo by’ubuzima baba bafite.
Ati ‘‘Kugenda usinziriye biba mu bihe umubiri ufite ibibazo byazanywe n’ibyo umuntu yiriwemo ndetse n’ihungabana n’amarangamutima ye, ibigira ingaruka mbi zikomeye ku buzima bwe’’.Dauvilliers akomeza avuga ko mu bushakashatsi bwe n’itsinda bakoranye basanze iki kibazo gishobora kwibasira abantu bakora akazi kabatera umunaniro ukabije, abafite indwara y’agahinda gakabije, ndetse n’abafite indwara yo kubura ibitotsi izo mpinduka zo kubyuka bakagenda zikaza mu gihe bagize amahirwe yo gusinzira.
Abandi bari mu bibasirwa n’iki kibazo ni abafite imiti bakoresha bitewe n’uburwayi bafite icyo kibazo bakagiterwa n’ikoreshwa ry’iyo miti, ababaswe no kunywa ibiyobyabwenge runaka, abafite ibikomere ku bwonko n’abana bafite uburwayi bwabateye kugira umuriro mwinshi.Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko bigaragara cyane mu bana kuruta abantu bakuru, bityo ko abafite uwo mu muryango bibaho bagirwa inama yo kumukurikirana kuko aba afite ibyago byinshi byo gukora impanuka akabikomerekeramo bikaba byanamutwara ubuzima.
Ku Isi yose, abana bari hagati y’imyaka ibiri na 13 bibasirwa n’iki kibazo ku kigero cya 29% mu gihe abakuru ari 4%.Ubushakashatsi bugaragaza ko bigoranye kumenya ubufasha bahabwa hakurikijwe inshuro ibyo bibabaho kuko akenshi usanga baba batibuka ibyo bakoze basinziriye, ibituma iyo bari gutanga amakuru hari aho bibeshya.