Advertising

Ibisobanura by’impeta bigendanye n’urutoki zambaweho

10/18/24 17:1 PM

Impeta abenshi bazi ni iy’ugushyingirwa n’iya fiyansaye ariko mu bisanzwe abantu bambara impeta ku ntoki zose bitewe n’ubutumwa bashaka gutanga. Ni muri uwo mujyo umunsi.com twabakoreye ubushakashatsi ku  ibisobanuro by’impeta hagendewe ku rutoki uyambayeho. 

Igikumwe/La pouce  : Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.

Urukurikira igikumwe/ index: Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.

Urutoki rurerure/ le mageur):

Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere.

Mukuruwameme/ Annulaire: Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.

Agahera: Uru ni urutoki ruto kurusha izindi rwegereye urwambarwaho impeta ya mariage kwambara impeta ahangaha bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.

Ku ntoki zose : Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko ugaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, cyangwa se ko abandi bakubona uko wowe utari.

Si byiza gushyira impeta aho wiboneye kuko ishobora gutanga amakuru anyuranye n’ay’ukuri abantu bakakumenyeho bikaba byatuma banakwibeshyaho cyangwa bakwibazaho.

 

Previous Story

Uko warwanya impumuro mbi mu birenge

Next Story

Bwa mbere Murungi Sabin yakoze ikiganiro  agaragara ashimira cyane umugore we

Latest from Inkuru z'urukundo

Amoko 10 yo gusomana n’ubusobanuro bwayo

Ubusanzwe gusomana bifatwa nk’ururimi rwihariye rusobanura byinshi kumarangamutima y’abakundana batagize ikindi bavuga nyamara buriwese akamenya icyo undi amutekerezaho. Muri iyi nkuru umunsi.com yabateguriye bumwe

Ubwiru buba mu gusomana uhumirije

Gusomana ni umuco utari usanzwe mu Banyarwanda ariko uri kugenda ufata indi ntera. Hari ugusomana bifatwa nko gusuhuzanya bisanzwe no gusomana bigamije gushimishanya ari
Go toTop