Dore ibintu udakwiriye guha umugabo cyangwa umusore uwo yaba ariwe wese

31/10/2023 18:42

Muri rusange hari ibintu uba udakwiriye kwemerera uwari we wese bigendanye n’uko mubanye.Mu gihe ari umugabo cyangwa umusore urimo kugutereta hari uburyo ukwiriye kwitwara ndetse ukamwima ibintu 4 by’ingenzi.

 

 

1.Kumuha ubwisanzure bwawe: Umugabo ntabwo muziranye ,murahuye ashatse ko mukundana none arimo kumva ko yagutwara wese , wowe ugahagarika kwitekerezaho.Ibi ntabwo ugomba kubyemera ndetse ntabwo ukwiriye kumuha umwanya nagato.Niba ari n’umukunzi wawe , akwiriye kumenya ko nawe ufite ibyo ukora akaguha umwanya n’igihe.

 

 

2.Kumuha ntarengwa: Nibyo murakundana ariko burya nawe ufite amabanga yawe ukwiriye kugira mu gihe nta sezerano ryo kubana yari yaguha.Biba byiza iyo ugize uko ukora ibintu byawe nk’uko twabigarutseho haraguru.

 

 

3.Ibyishimo byawe: Umusore mukundana ntabwo ugomba kumuha ibyishimo byawe byose , ntabwo ukwiriye kwiyibagirwa wowe ubwawe.Izi ngingo zose zirunganirana, imenye kandi wishimire uko uri.

 

 

4.Uko wowe uteye: Hari ubwo azakubwira uburyo yifuza ko wajya utambuka, uko wajya wambara, uko wajya uvuga ndetse n’ibirimba akubwire n’uburyo wajya aryama.Yego kugirwa inama nibyiza ariko ntabwo akwiriye gutuma uta umwimerere wawe.

 

 

Kaline afite umukunzi usanzwe acuranga mukabari.Mu minsi yashize yifuzaga kumusohokana , nuko asaba Kaline kwambara akajipo kageze muntege , kandi ngo si ubwambere yari abimusabye Kaline akabyanga.Muri make , uyu musore yifuza guhindura ubuzima bwa Kaline kandi nyamara ntabwo aribyo.

Src: Fleekloaded

Advertising

Previous Story

Abagabo gusa : Dore uburyo bwiza bwo gutuma umubiri wawe ukora intanga nzima zishobora kuguha umwana

Next Story

Nta muco urimo ! Umwarimukazi yatamaje abanyeshuri be yafashe bari gukopera ubwo yashyiraga hanze amashusho yabafashe

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop