Abagabo gusa : Dore uburyo bwiza bwo gutuma umubiri wawe ukora intanga nzima zishobora kuguha umwana

31/10/2023 18:39

Abagabo baba basabwa kwitwara neza by’umwihariko mu gihe cyabo cyo kurya ndetse no mu yindi mibereho y’ubuzima busanzwe kuko nibyo bituma babasha gutera inda cyangwa bikanga burundu.

 

 

Intanga rero zigira ubushobozi bitewe n’uburyo umuntu abayeho, uko zingana ndetse n’uburyo umugabo yateyemo akabariro [Turabigarukaho mu nkuru yacu ikurikira]. Ese mugabo ko ushaka umwana ni iki usabwa gukora kugira ngo intenga zawe zitange umusaruro ?

 

 

DORE BIMWE MU BYO UGOMBA KWITAHO KUGIRA NGO UMUBIRI WAWE UBASHE GUTANGA INTANGA NZIMA.

 

1.Ukeneye amafuguro akungahaye ku ntungamubiri : Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugabo ukeneye kugira intanga zishobora gutanga umwana, aba agomba kurya amafunguro arimo intungamubiri zirimo Vitamini C na E, Zinc , na Folic ndetse akarya amafunguro akomoka kumbuga n’imbuto ubwazo. Amafunguro arimo Antidioxidant nayo ni ngenzi kumugabo ushaka kwagura umuryango.

 

 

2.Gabanya Umujagararo [Stress]: Mu by’ukuri , urasabwa kwirinda kujagarara mu buzima bwawe, ukwirinda icyaricyo cyose cyatuma ugira ‘Stress’.Iyo umugabo afite Stress ntabwo abasha gutera akabariro neza kandi nako ni ingenzi.

 

 

3.Ryama bihagije: Ku mugabo , ni ingenzi kuryama amasaha ahagije nk’uko ateganywa kugira ngo ubashe kuruhuka neza.Aha kandi bagira inama abagabo yo gukora imyitozo ngorora mu biri muri iki gihe cyo kuruhuka ataryamye.Ikinyamakuru ‘Fleekloaded’ dukesha iyi nkuru kivuga ko umwanya umugabo amara atuje arimo kuruhuka, uba uhagije kugira ngo abashe kugira intanga nzima mu gihe yubahirije n’ibindi.

 

 

4.Gerageza byibura gutera akabariro kabiri mu cyumweru: Abagabo bagirwa inama yo gutera akabariro inshuro 2 mu cyumweru kugira ngo intanga zabo zikomeze kugira ubuzima bwiza.

5.Kutagira ibiro byinshi: Kimwe mu bintu bituma intanga z’umugabo ziba ntamakemwa , ni uko aba adafite ibiro by’umurengera.Abagabo bagirwa inama yo kwirrinda umubyibuho ukabije.

6.Kunywa cyane si byiza: Abagabo bagirwa inama yo kugabanya kunywa.Ubushakashatsi bwerekanye ko 12% by’abagabo banywa inzoga aribo bafite intang nzima, mu gihe 37% by’abatanywa bose bameze neza.Kunywa cyane inzoga , bigabanya ingano y’intanga zikorwa umunsi k’umunsi.

 

Advertising

Previous Story

Ese byagenda bite igihe ushyingiwe n’umukobwa ukunda cyane mwagera murugo ugasanga yaratakaje ubusugi ?

Next Story

Dore ibintu udakwiriye guha umugabo cyangwa umusore uwo yaba ariwe wese

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop