Advertising

Dore ibintu bidasanzwe abagore bakora iyo bari mu bwogero bonyine

28/06/2024 17:14

Si abagore gusa, burya buri muntu aba afite ibintu aKora cyane cyane iyo yisanzuye ari wenyine ari koga cyangwa ahandi hantu.Uyu munsi turifashisha ubushakashatsi butandukanye n’ibinyamakuru bitandukanye tubabwire ibintu by’ingenzi abagore  bakora iyo bari mu bwiherero bari koga bonyine n’impamvu zabyo.

Ahari byashoboka ko utajyaga ubyitaho ariko numara gusoma iyi nkuru ukabona ari ingenzi cyane kandi ari ukuri uyisangize n’abandi ndetse hitemo icyerekezo kuko ni ingenzi mu buzima.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Fleedloaded’, yanditswe n’umugore, mu gika cya Kabiri cyayo yagize ati:”Akenshi iyo turi mu bwogero twenyine dukunda kwishimisha ubwacu ariko bikaba kuri buri muntu ku giti cye ‘Personally’.Ibintu twitaho cyane ni ukureba kubyerekeye akazi, abo tubana, ku mibiri yacu n’ibindi”.

ESE NI IKI BITAHO CYANE ?

1.Kureba inyuma habo uko bateye [Ibyo yise behind assets].

Kuko abagore benshi batajya ba bona umwanya wo kwiyitaho ngo birebe mu buryo buhagije, iyo bageze mu bwogero niho bisanzurira [Bamwe].Ati:”Iyo ndi mu bwogero nibwo mba mbonye umwanya wo kwiyitaho, nkireba neza inyuma hanjye, kandi nziko n’abandi bagore babikora”.

Buri mugore wese , aba atewe impungenge n’uko agaragara muri rubanda, ari nayo mpamvu aba akeneye kwireba kugira ngo najya kwifotoza amenye uko yitwara.

2.Gusubiza ubutumwa bw’abo bateretana cyangwa kureba ku mbuga zihuriraho abashaka gukundana.

Ati:”Naje gusanga ibi bintu bidasanzwe ariko na none birasekeje.Njye nkunda gufata phone yanjye , nkayitwara mu bwogero ubwo akaba ariwo mwanya mbonye wo gusubiza bene izo message, kandi mu bagore twaganiriye naje gusanga atari njye gusa”.

3.Guhinduranya amasura yireba mu ndorerwamo.

Ibi bikorwa cyane n’abagore bakoresha ubwogero burimo indorerwamo.Usanga bamara amasaha menshi bireba , rimwe bagahindura isura , bakongera gutyo gutyo.

4.Kwita ku bice byose by’umubiri we cyane.

Mugabo umunsi wajya nye n’uwo mwashakanye mu bwogero, uzabona arimo koga vuba vuba cyane asa n’urimo gusiganwa, ariko naba arimo wenyine , abahanga bavuga ko ari we uzafata umwanya yita kuri buri gice cy’umubiri we.

5.Azasohora amarangamutima ye.

Abagore benshi bagira umutima woroshye ku buryo no kurira kuri bo , biba inshuro nyinshi cyane.Umugore uri mu bwogero akaba yari amaranye iminsi ingingimira runaka, arazisuka ari mu bwogero.

Azicara abanze arire cyangwa amazi ayamare ayimenaho arimo kurira ubundi narangiza ajye gufata andi agaruke abone yoge neza.

Previous Story

Impamvu abarwanashyaka ba Green Party bifuza ko Dr Frank Habinza atorerwa kuyobora u Rwanda

Next Story

Dore amafunguro ukwiriye kwirinda gutekana n’umunyu kugira ngo ugire ubuzima bwiza

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop