Dore ibintu 6 byagufasha kugabanya no kwirinda ko telefone ishyuha cyane

10/07/2024 13:31

Igihe telefone yawe ishyushye cyane, bishobora gutera impungenge z’ubuzima bwayo ndetse n’ubwawe. Gusa dore ibintu 6 wakora kugira ngo ukemure iki kibazo:

 

1. Kuba Uretse Gukoresha Telefoni: Niba telefone yawe ishyushye cyane, reka kuyikoresha akanya gato kugira ngo ibyuma biyigize bibashe gukonja. Gukoresha program ziremereye, nko gukina video, gukina game, n’ibindi biri mu bituma telefone ishyuha.

 

2. Gufunga Porogaramu Ziri Gukoresha: Igihe uri gukoresha ama program menshi, telefone izajya ishyuha. Niyo mpamvu program zose utari gukoresha bikwiriye kuba wazifunga.

3. Kuyirinda Imirasire y’Izuba: Irinde gushyira telefone yawe ahantu hari izuba cyane, kuko nayo ubwayo zishobora kuyongerera ubushyuhe.

4. Funga data za terefone yawe: Igihe telefone yashyushye uba ugomba gufunga data kuko nazo ziri mu bituma ishyuha kubera imbaraga nyinshi.

5. Telefone yawe yikure ku muriro : Igihe telefone yawe yashyushye iri ku muriro ihutire kuyikuraho, kuko uko itindaho inashyushye byica battery, ndetse jya wirinda kuyishyira ku muriro igihe ishyushye, jya uyireka ibanze ihore.

6. Igihe telefone yawe yuzuye jya uhita uyikura ku muriro, kuko uko ititandaho niko itakaza ubushobozi bwo kubika muriro ndetse ikongera ubushobozi bwo gushyuha.

 

Ibi bintu 6 bifasha telefone yawe gukonja no kwirinda ko ishyuha cyane, bikongera ubuzima bw’iyo telefone ndetse n’uburyo ikoreshwa neza.

Previous Story

Uwahoze akundana na Kanye West yayobotse inzira ya bugufi

Next Story

Ironman 70.3 izabera mu Karere ka Rubavu yahumuye

Latest from Utuntu n'utundi

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi

Banner

Go toTop