Saturday, May 4
Shadow

Dore bimwe mu byagufasha gukira vuba igisebe mu gihe wabyaye bakongereye

Ni kenshi umugore abyara ababaye, nyuma yo kubyara nabwo agasigara ahangana no gukira igisebe yasigiwe n’aho umwana yanyuze kabone n’ubwo yabyaye yongerewe atabazwe. Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe bimwe mu byagufasha gukira icyo gisebe vuba.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore 9 mu 10 bagiye kubyara bwa mbere batabazwe, bisaba ko babongerera [Episiotomy]. Ni uburyo bwo gukata ku gitsina cy’umubyeyi ugana hasi ku kibuno, kugira ngo umwana atambuke neza.

Abaganga bakoresha indodo zabugenewe, maze bakadoda icyo gisebe. Umubyeyi anyura mu buribwe iyo icyo gisebe kitari cyakira ku buryo agorwa cyane no kwicara, kujya mu byiherero n’ibindi.

Ibi ni bimwe mu byagufasha gukira vuba icyo gisebe

1. Kuryama ukareka igice cyo hasi kitambaye

Gukuramo imyambaro yose igice cyo hasi maze ukaryama ku buriri, ariko ukibuka kuramburiraho ikindi kintu mu buryo bwo kwirinda kwanduza amashuka byibura ukamara iminota 10, rimwe cyangwa kabiri ku munsi, bizagufasha gukira vuba.

2. Kwibuka guhindura ‘Pads’ buri masaha 2 kugera kuri 4
Hariya hantu kuhitaho neza bisaba kwirinda ko haba hatose umwanya munini, bityo guhindura pads bizatuma haguma hameze nk’ahumye bityo ububabare bukaba buke, ndetse bizakurinda kuba warwara ‘infection’ zishobora guterwa n’uko haguma hafungiranye mu mwuka mubi.

3. kwicara mu mazi y’akazuyazi
Kwicara mu mazi y’akazuyazi byibura inshuro ebyiri ku munsi nabyo bituma imyanda isohoka, ndetse bikanagabanya ububabare. Igihe umaze kwicara muri ayo mazi ugomba kumenya neza ko mu myanya y’ibanga wahahanaguye neza, hanyuma ukabona kwambara.

4. Kwirinda kwicara umwanya munini
Kwicara umwanya munini no kugendagenda cyane utari wakira bishobora kwangiza igisebe, ndetse bikaba byanatuma ucika umugongo. Bityo rero irinde kwicara umwanya munini, no gukora ingendo zitari ngombwa utari wakira.

5. Irinde gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’amezi 4 kugera kuri 6
Ni byiza gutegereza amezi ari hejuru y’ane mbere y’uko wongera gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe umaze kubyara. Igihe bibaye mbere bishobora kwangiza imyanya y’ibanga, bikanatuma igisebe kidakira vuba. Uretse n’ibyo na nyababyeyi iba itarasubira mu mwanya neza.