Urubuto rw’urunyanya rugira akamaro gakomeye cyane mu buzima bwa muntu bwa buri munsi.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’inyanya.
Bimwe mu bintu bigira ingaruka mbi k’ubuzima bwa muntu , nibyo bimuviramo gusaza vuba, ,ihungabana ,…Kuba udashobora gufata umwanya ngo ubishyire k’umuronko ndetse ubikore neza ni kime mu bigaragaza ko no kuba byakwangiza bidashobora gutinda.
Usibye ibibi hari n’ibyiz biba mu byo abantu bafite haba mu rugo cyangwa mu mirima yewe bakaba batabihaha rwose ariko nanone bikaba bigoranye ko abantu bamenya akamaro kabyo nk’uko tugiye kubirebera hamwe duhereye ku nyanya.
Abahanga bavuga ko inyanya zibamo intungamubiri zituma igitsina gabo gikora neza cyane, intanga zikagira ireme ndetse ukaba udashobora kurwara Kanseri y’amabya mu gihe waba uzikoresha cyane mu mafunguro ya buri munsi cyangwa ukazinywamo agasosi ubwazo.
Byagaragajwe ko inyanya zibamo Lycopene ifasha mu kwirema kw’intanga ndetse bigafasha no gushyukwa neza nk’imwe mu ntero nziza abagabo benshi bakenera mu gihe cyo gutera akabariro n’abo bashakanye.
Abagabo n’abasore bagirwa inama yo kurya amafunguro yiganjemo inyanya kandi bigakorwa buri munsi.Ubushakashatsi bwakorewe mu bagabo 44 badashobora gutera akabariro kubera ko batarya inyanya cyangwa ngo banywe umutobe wazo.