Donald Trump yavuze abo yifuza ko bazamusimbura

22 hours ago
1 min read

Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump , yavuze amazina abiri y’abo yifuza ko bazamusimbura mu gihe yaba atakiri Perezida. Muri abo harimo Visi Perezida we JD Vance.

Trump yahamije ko aramutse adasimbuwe na JD Vance usanzwe ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasimburwa na Marco Rubio.

Mu kiganiro na NBC (Meet the press) , Donald Trump yemeza ko adashaka kuzongera kwiyamamariza Kuyobora Amerika ubugira Gatatu.

Ati:”Haracyari kare kubivuga ariko , urazi , mfite Unyungirije, ndetse na JD Vance ari gukora ibidasanzwe. Sinshaka kubyivangamo ariko ni umugabo uri gukora neza w’umuhanga. Mario Rubio ni mwiza. Dufite abantu benshi beza mu ishyaka”.

Abarimo Steve Bannon bamaze kumenyana nk’abafasha Donald Trump bya hafi, batangiye ku mwamamaza nk’uziyamamariza kuba Perezida mbere y’igihe, bikaba binavugwa ko ari yo mpamvu na we atangiye gushyira mu majwi abarimo JD Vance hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop