DJ Ira wamamaye mu kuvangavanga umuziki mu Rwanda , nyuma yo kugaragaza inyota yo kuba Umunyarwanda akanabisaba Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, kuri ubu yamaze kubuhabwa.
Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwashyize hanze Urutonde rw’abantu 36 barimo na Iradukunda Grace Divine [DJ Ira] wiyita Kaka DJ.
Uru rutonde rwasohotse mu Igazeti ya Leta nimero 14 yo ku wa 7 Mata 2025 rugaragaraho uyu mukobwa wari uherutse gusaba Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse ahita abumwemerera, icyari gisigaye kikaba guca mu nzira zemewe n’amategeko.
Tariki 16 Werurwe 2025, ni bwo Dj Ira yasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda Perezida Kagame ubwo yari yahuriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri BK Arena, muri gahunda yo kwegera abaturage Perezida Kagame asanzwe agira.
Ku wa 18 Werurwe 2025, ni bwo uyu mukobwa yahamije ko icyizere cyo kubona ubwenegihugu yari yasabye ari cyose kuko ngo nyuma y’iminsi ibiri gusa Umukuru w’Igihugu abumwemereye, ababishinzwe baramwihamagariye bamusaba kuza agafashwa kuzuza ibisabwa, anashimangira ko intambwe yari amaze guterwa yuzuza ibisabwa yari igeze kuri 80% mu magambo ye ati “Uwasaba yasaba PK”.
Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, mu gihe hari n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda n’ibindi.


