Diplomate yikomye Frery usanzwe ukorera amashusho Ariel Wayz kumwima amashusho indirimbo ye

16/03/2024 18:03

Umuhanzi Diplomate Fasasi uherutse gushyira hanze indirimbo yise “icyuki gikaze” yavuze ko afite agahita k’uko uwitwa Nkotanyi Frery wakoze amashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi yari yarakoranye na Ariel wayz biranyira uyu watunganyije amashusho atayimuhaye.

 

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’ igihe.com ducyesha iyi nkuru yakomeje avuga ko yasohoye iriya ndirimbo Icyuki gikaze ari ukubura uko agira bitewe n’uko iyo yaburiwe irengero ariyo iba yarasohotse cyera ati ntago nakabaye mara imyaka ibiri ntarasohora indirimbo. Ati”Ntabwo nari kumara imyaka ibiri ntarashyira hanze indirimbo. Indirimbo irahari, uwafashe amashusho yayo yarayinyimye. Nta n’ijana anyishyuza, n’amafaranga yarayariye” akomeza avuga ko yanagerageje kumwaka amashusho bafashe adatunganyije(footages) ngo azabyitunganyirize nazo arazimwima ubwo indirimbo ya Diplomate na Ariel Wayz iba igiye ityo.

 

Uyu muhanzi avuga ko atari kujyana uyu Frery mu nkiko kuko nta bimenyetso bifatika yari afite kandi mu rukiko hakora ibimenyetso ari naho yabonye ko ayimwimye burundu akabona gupanga gukora “icyuki gikaze” ari na Li-John n’umunyamakuru Ismael Mwanafunzi.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

Abaturage bavuga ko abarwanyi ba Al Shabaab bateye Syl Hotel i Mogadishu

Next Story

H.E Paul Kagame yahembye abanyeshuri bitabiriye irushanwa rya ‘First Lego League’- AMAFOTO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop