Monday, May 20
Shadow

Abaturage bavuga ko abarwanyi ba Al Shabaab bateye Syl Hotel i Mogadishu

Ku wa kane, abibasiye umurwa mukuru wa Somaliya bateye hoteri hafi y’ibiro bya perezida nyuma y’ibisasu biturika, abaturage n’abatangabuhamya bavuga ko Al Shabaab ifitanye isano na Al Qaeda ari yo nyirabayazana w’icyo gitero.

Aba baturage bavuze ko urusaku rw’amasasu rwakurikiranye ibisasu ku mugoroba wo ku wa kane, aho abagabye igitero batamenyekanye bateye muri Syl Hotel, akaba ari ahantu hateranira abantu benshi mu bayobozi ba leta ndetse n’abadepite.

Polisi n’abandi bavugizi ba guverinoma ntabwo bahise babasha gutanga ibisobanuro.

Umuturage Farah Ali utuye hafi y’ibiro bya perezida yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ati: “Twabanje kumva igisasu kinini, hanyuma hakurikiraho urusaku rw’amasasu. Turumva ko abarwanyi bari imbere (hoteri) kuko twumva guhanahana imbunda.”

 

Undi muturage witwa Hussein Abdullahi, yavuze ko abasirikare barashe amasasu mbere y’iturika rya mbere kandi yumvise urusaku rw’imodoka yihuta.

Ati: “Hanyuma amasasu arakurikiraho. Nyuma yaho haje guturika, twumva guhanahana imbunda.”

Al Shabaab yavuze ko bari inyuma y’icyo gitero kandi ko bagose Syl Hotel.

Mu magambo ye, Al Shabaab yagize ati: “Mujahideen witwaje intwaro agenzura iyo hoteri kandi arasa abakozi n’abayobozi ba guverinoma y’abahakanyi muri hoteri.”