Advertising

Diamond Platnumz yavuze ko hari ibyo yakoranye na P Diddy

29/09/2024 08:54

Umuhanzi ukomeje kwamamara muri muzika Diamond Platnumz, yatangaje ko yubaha ibikorwa bya P Diddy nk’umuntu uzi byinshi kuri muzika. Diamond kandi yavuze ko atamucira imanza kuko atigeze yiga amategeko.

Ibi bije nyuma y’aho hari amashusho yagiye hanze agaragaza Diamond Platnumz avuga kuri Mogul Combs wamamaye nka P Diddy.Simba avuga ko ibyo abantu bagiye bavuga yabyumvise ariko ko ntacyo yabivugaho kuko atari umunyamategeko cyangwa ngo yigaragaze nk’uvuga kuri buri kimwe.

Diamond w’abana bane , ahamya ko guceceka no kutagira ibyo asubizanya n’abafana cyangwa abandi bavuga ku byerekeye , P Diddy ari igikorwa cyo kubaha ibya P Diddy.

Ati:”Njye mvuga amagambo mu buryo butandukanye kandi ku bintu bitandukanye. Ubuzima bwanjye bwa gihanzi, ubugeni cyangwa ubusanzwe nabwo buratandukanye kuko si nkunda gusubizanya n’abantu”.

Yikomanze mu gatuza avuga ko ari umuhanzi ukomeye iyo bigeze kuri muzika.

Ati:”Ndi umwe mu bahanzi bakuru kandi bazwi. Ibyo bituma buri wese yumva yamvugaho ariko njye sinjya nsubizanya n’abantu. Ndahungabanywa ariko si mbasha gutsindwa”.

Agaruka kuri P Diddy yagize ati:”Ntabwo na kwigira umunyamagambo ngo ngire icyo mbivugaho kugeza igihe amategeko ariyo avuze kuri iki kibazo.Njye ubwanjye ntabwo namucira imanza, gusa ndamwubaha nk’umuntu wakoze ibidasanzwe muri muzika akaba anawuziho byinshi”.

Muri aya mashusho Diamond Platnumz yumvikana agira ati:”Umunsi umwe twasuye Diddy mu rugo iwe mbere y’amatora yo muri Amerika. Twahuye mu ijoro ndetse tumarana igihe na we. Hari ibintu twakoranye ariko si ibyo gushyira ku mbuga nkoranyambaga  kubera ko dufite ejo hazaza”.

Manager wa Diamond Babu Tale, we yavuze ko guhura na Diddy kuri bo , byari byapanzwe na Swiss Beatz Producer ukomeye muri Amerika.Ati:”Swiss Beatz ni nk’umuvandimwe kuri we, atwita abavandimwe be b’Abasilamu.Atewe ishema na Diamond Platnumz. Yatujyanye mu rugo kwa P Diddy , gusa aturekera hanze ajya kubwira Diddy ko yazanye n’abashyitsi”. Haba Diamond Platnumz cyangwa Babu Tale nta n’umwe wigeze ahishura ibiganiro byabo na Diddy cyangwa ibyo bavuga ko bakoranye.

P Diddy arimo gushinjwa ibyaha byiganjemo ihohotera, gufata ku ngufu no gusambanya abahungu. Mu minsi yashize, Diddy yashyizwe ahitwa ‘Suicid Watch’ mu rwego rwo kumurinda kwiyahura aho bamufunze mu buryo budasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

RUSIZI: Umusore yahawe ibihumbi 24 RWF ngo ajye kurangura Mitsingi ayajyana mu rusimbi barayarya asigaranye 5,000 abisindamo

Next Story

“Ntabwo nabona amafaranga yo gukorana na Diamond Platnumz” ! Spice Diana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop