Advertising

“Ntabwo nabona amafaranga yo gukorana na Diamond Platnumz” ! Spice Diana

29/09/2024 09:30

Spice Diana avuga ko gukorana na Diamond Platnumz byamusaba amafaranga atari yakorera muri muzika yemeza ko ahenze cyane. Spice avuga ko muri Uganda abahanzi badahabwa amafaranga menshi yamugeza kuri Simba kandi ko adashobora kuryamana nawe kugira ngo bakorane.

Mu mwaka wa 2021, Spice Diana yegereye Diamond Platnumz cyane bimuviramo gukorana na Zuchu indirimbo se ‘Upendo’ ikorwa bigizwemo uruhare na Diamond usanzwe areberera inyungu Zuchu binyuze muri WCB Wasafi.

Kuva ubwo yatangiye kujya akunda kuba ari muri Tanzania cyane kugeza ubwo mu mezi yashize hari amakuru yagiye hanze avuga ko ashobora kuba afitanye indirimbo na Diamond Platnumz gusa kugeza ubu nta n’umwe muri bo wari wabyereka abakunzi be.

Mu kiganiro Spice Diana aherutse kugirana n’abanyamakuru , yatangaje ko atari yabona amafaranga asabwa ngo babashe gukora amashusho y’indirimbo bafitanye.

Spice yagize ati:”Ntabwo dufite indirimbo imwe, dufitanye izirenze imwe ariko ikibazo ni amafaranga niyo anyitambika kuko gukora amashusho ari ku rwego rwe birahenze cyane”.

Yakomeje agira ati:”Yakoranye indirimbo na Jason Derulo nawe urumva amafaranga yashyizemo uko angana ? Hano muri Uganda nta n’ubwo tuyinjiza. Iyo akoreye igitaramo muri Uganda hano iwacu , amafaranga make bamuha arenga Amadorali ibihumbi 100 (100, 000 USD) angana na 133,200,000 RWF.Ayo ni amafaranga ntari nahabwa na rimwe hano muri Uganda ubwo rero gukorana nawe amashusho byatwara hafi 66,600,000 RWF”.

Spice yakomeje avuga ko bene aba bahanzi baba bakomeye hari ubwo babasaba ko barwamana kandi nyamara  akaba ari ibintu ngo adashobora kwemera gutanga.

Previous Story

Diamond Platnumz yavuze ko hari ibyo yakoranye na P Diddy

Next Story

Igitsina gore: Ngaya amafunguro ashobora gutuma udatwita mu gihe wayariye

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop