Diamond Platnumz arembeye mu Bitaro

15/10/2023 08:53

Umuhanzi Diamond Platnumz yasabye abafana be kumusengera ashimira abakomeje kumuba hafi bamutwerera amasengesho.

 

Diamond Platnumz yatangaje ko yishimiye uburyo bamwe mu bafana be bakomeje kumusengera ndetse no kumwifuriza gukira. Diamond Platnumz yagaragaje ko yifuza gukira agasubira mu bitaramo bya WASAFI Festival.

 

Diamond Platnumz abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yashyize hanze amashusho aryamye ku gitanda cy’abarwayi aho arwariye muri Arusha ho muri Tanzania.

 

Ibi ngo yabikoze ashaka guha amakuru abafana be ababwira uko ameze.Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania yemeza ko Diamond Platnumz yashyize hanze iby’ubu burwayi bwe gusa ngo ubu akaba ameze neza nubwo atari yakira.

 

Diamond yasabye abafana be gukomeza kumusengera agira ati:” Umunsi wanjye watangiye nabi hano muri Arusha kuko narimfite umuriro mwinshi watumye njyanwa mu Bitaro. Ndashimira Imana ko ubu ndimo gukira nkaba ndi kugira imbaraga. Ntimurekere kunsengera ndashaka kugira imbaraga nkasubira mu bitaramo bya WASAFI Festival”.

 

Aya mashusho yerekanaga Diamond Platnumz aryamye ku gitanda cy’abarwayi.

Advertising

Previous Story

Umukobwa yishwe n’agahinda nyuma yuko yandikiye se umubyara ngo amuhe amafaranga y’inzu ariko akanga kumusubiza

Next Story

Umwana w’umuhungu w’imyaka 15 yateye nyina umubyara inda ufite imyaka 33

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop