Diamond Platnumz akomeje kwingingirwa kwemera kuba umugabo wa Zuchu agasabwa inkwano

22/11/2023 14:54

Khadija Kopa umugore wamamaye mu njyana ya Taraab muri Tanzania, akaba nyina wa Zuchu umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Bongo Flava, yongeye kugaragaraza ko anyotewe no kubona Diamond Platnumz aje murugo rwe nk’umukwe we.

 

Ibi ni ubwa kabiri abivuze kuko mbere yari yabitangaje avuga ko atazi niba urukundo rw’umukobwa we Zuchu ari urwanyarwo kuri Diamond Platnumz ngo na cyane ko batigeze bamugera imbere ngo Diamond abe yanatanga inkwano.

 

Kopa ushyize imbere inkwano ndetse akaba akomeje kumvikana mu magambo asa no guhatira Simba kwemera ko ari umukwe we agashyingirwa n’umwana we , yongeye gusubira mu magambo yavuze.

 

Khadija ati:” Ntabwo nigeze menya urukundo rwabo pe.Ndatekereza ko ari ibanga ryabo ubwabo kuko sinigeze mbimenyeshwa.Ariko rero, niba ari guhumura byanyabyo, bagomba kuzaza bakabimbwira ndetse bakagira n’imigenzo bakora nk’uko umuco ubidusaba”.

 

Yakomeje avuga ko umukohwa we uri mu rukundo akwiriye kuza gukora imigenzo , amubwira ko atazigera yemera ubukwe butamewe mu muco wabo.

“Njye mfite amahame, ntabwo nabyemera kuko nkomeye kumuco wacu nzi uko bigenda iyo umukobwa yabonye umugabo.Ababyeyi barabwirana impande zombi ubundi hagatangwa inkwano , rero Diamond Platnumz n’umukobwa wanjye ntabwo bari babikora”.

 

Ni ubwa kabiri nyina wa Zuchu avuze aya magambo nyuma yo kugaragaza ko buri mugabo wese witeguye , ashobora kwegera Zuchu bagakora ubukwe.

Advertising

Previous Story

Ntuzamarire imbaraga zawe mu kabariro n’amafaranga yawe mu bagore ! Ese kunywa inzoga ni icyaha ?

Next Story

Wema Sepetu batengushywe na Diamond Platnumz yavuze ko abagabo bose bacana inyuma

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop