Advertising

Diamond Platinumz yishyuye ideni ryose yari abereyemo Mico The Best

08/11/23 12:1 PM
1 min read

Umuhanzi Diamond Platinumz yashyize iherezo kukibazo yari afitenye na Mico The Best mbere y’uko ataramira mu Rwanda dore ko cyari ikibazo kimaze igihe kitari gito.

 

Amakuru avuga ko tariki 3 Kanama 2023 aribwo WASAFI yegereye Mico The Mico , gusa ngo tariki 9 nibwo bageze mu Rwanda babonana na Mico The Best, bagamije gushyira ku iherezo ikibazo bari bafitanye (Management ya Diamond Platinumz).

 

Muri iki kibazo cyari kimaze imyaka ngo umuhanzi Mico The Best , yagaragaje kwitonda no kwifuza ko byarangira nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyantangaje dore ko Igitaramo cya Diamond Platinumz muri Kigali gusigaje iminsi 2 gusa.

 

N’ubwo umubare w’amafaranga yahawe Mico The Best atazwi gusa biravugwa ko agera kuri Million 7 Mico The Best yamutanzeho.

 

Aya mafaranga ni Mico The Best wayamuhaye muri 2013 ubwo yari yamutumiye mu gitaramo ariko bikarangira atahageze.

 

Mu mwaka wa 2022 nibwo inkuru zo kwishyuza Diamond Platinumz zongeye kumvikana na cyane ko Mico yari yongereyeho Miliyoni 10 z’inyungu ngo biri no mubyazanye umwe mubagize WASAFI mu biganiro na Mico.

 

Sponsored

Go toTop