Davido na Tiwa Savage bakoreye igitaramo i Kigali ntibamaze ipfa abafana – AMAFOTO

19/08/2023 22:05

 

Ubwo abafana bari babucyereye bitabira iki gitaramo gisoza iserukamuco rya Giants Of Africa, umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie niwe wabanje ku rubyiniro.Uyu muhanzi yakiranywe urugwiro n’abafana b’umuziki Nyarwanda ndetse baramushyigikira mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Kateline, Funga Maco ndetse n’izindi.

N’ubwo uyu muhanzi Bruce Melodie yaririmbaga ariko abafana benshi baje biteguye kubona abahanzi nka Davido ndetse na Tiwa Savage.Ubwo uyu muhanzi Davido yageraga ku rubyiniro yatangiye aririmba indirimbo ye yakunzwe yitwa Risky ndetse akomeza aririmba izindi zirimo nka If, Fall, Unavailable ndetse nizindi.

Ubwo yari ku rubyiniro yahawe umwambaro wa African Giant wanditseho izina rye awuhawe Massai watangije African Giant.Gusa uyu muhanzi wari witezwe kuririmba igihe kinini siko byagenze kuko yaririmbye igihe gito ndetse abafana basigarana ipfa kubera ko yakoze igihe gito.

Ubwo umuhanzikazi Tiwa savage yajyaga ku rubyiniro nawe yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe nka My guy imaze igihe ari isereri mu matwi ya bose.Nawe niko byagenze nk’uko Davido byagenze kuko nawe yaririmbye igihe gito kuburyo Abanya-Kigali basigaye barabya indimi kubera ko ipfa bataribamaze.

Muri uku gusoza iri serukamuco rya African Giant hashimwe President Kagame, wakoze byinshi ngo igihugu kimere neza ndetse kikaba cyakira iserukamuco nka African Giant rikagenda neza.Gusa abafana bo bakomeje kuvugira mu matama ko batanyuzwe kubera abahanzi bihebeye bahawe igihe gito cyane.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Umugore yibarutse abana 5 icyarimwe asaba ubufasha nyirabukwe

Next Story

Dore ibintu umugabo yakora bituma ahorana intanga zimeze neza zivamo umwana umeze neza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop