Advertising

Cristiano Ronaldo yakoze amateka muri tuhago.

Cristiano Ronaldo akoze ibintu bitarigera bikorwa n’undi wese mu mateka y’Isi

21/08/2024 16:45

Umukinnyi Cristiano Ronaldo yanditse amateka ku Isi nyuma yo gufungura YouTube Channel mu isaha imwe ikuzuza abarenga Miliyoni 1.21 ya Subscribers.

Si rimwe byagiye bivugwa ko Cristiano Ronaldo atemerewe gufungura konti kuri YouTube kubera umubare w’abantu afite. Umwe mu baganiriye na UMUNSI.COM yagize ati:”Buriya rero , Cristiano Ronaldo ntabwo YouTube ishobora kumwerera gufungura konti kuri YouTube kubera uburyo akunzwe. Baramutse bamwemereye , bashobora kubura amafaranga bamuha cyangwa se agatuma abandi badahembwa”.

Ibi byatumye twibaza amafaranga umugabo witwa Mr Beast wa mbere kubakurikirwa cyane kuri YouTube kuko akurikirwa n’abantu bangana na Miliyoni 311 [ Miliyoni 311 ]. Mr Beast amaze gushyiraho amashusho 811 na Views Miliyari 57 zirenga.

Mu isaha imwe Cristiano Ronaldo afunguye YouTube Channel yahise agira Million 1.21 aca agahigo katigeze gukorwa n’undi. Byitezweko uyu mugabo ashobora kurenga Mr Beast uyoboye abakoresha YouTube mu gukoresha cyane.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ati:”Ngiyu YouTube Channel yanjye , mukore Subscribe”.

Previous Story

Cole Palmer wa Chelsea yahembwe na PFA nk’umukinnyi ukuri muto

Next Story

Amashusho yabanje guca kuri YouTube Channel ya CR7 akamufasha gutumbagira vuba

Latest from Imyidagaduro

Go toTop