Nyuma y’amasaha 7 ubwo twakoraga iyi nkuru, YouTube Channel ya Cristiano Ronaldo yari imaze kuzuza Miliyoni 7 za Subscribers n’abandi barenga.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuby’ingenzi azibandaho kurenza ibindi.
Ibi yabitangaje anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho na Link abantu bagombaga gucaho bakamukurikirana. Bigendanye n’izina afite ku mbuga nkoranyambaga ze Cristiano Ronaldo yahise atumbagira ku buryo mu isaha imwe yari amaze kuba Verified n’abantu barenga Miliyoni hatangira kwibazwa iherezo ryo guhagarara ubwo mu masaha arindwi byari bimaze kuba Miliyoni 7 bivuze ko buri saha ari Miliyoni.
ESE NI AYAHE MASHUSHO YABANJE KURI YOUTUBE CHANNEL YE AKAMUFASHA GUTUMBAGIRA ?
1. WHen I met The Famous Cristiano Ronaldo [ Ubwo nahuraga n’icyamamare Cristiano Ronaldo ]
Uyu ni umutwe yahaye amashusho ye ya mbere. Muri aya mashusho ushobora gutekereza ko hari undi muntu yavugaga nyamara yari we wenyine dore ko ari amashusho akoze mu buryo bwa gihanga.Yari imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 mu masaha arindwi.
2. This is how I overcome adversity in my life [ Uko nisanze mu bandi mu buzima bwanjye ].
Muri aya mashusho CR7 atangira agira ati:”Oya, Ntekereza ko buri kimwe cyambayeho mu buzima bwanjye gifite impamvu yacyo yatumye kiba. Habayeho igihe cyiza ku mpano yanjye naho kwicuza ntabwo mbifitiye igihe muri ubu buzima kuko ubuzima burakomeza tukiga.
Twaba turimo gushaka gukorana neza cyangwa nabi ndetse biri muri kamere yacu nk’abantu. Nishimira ibyambayeho kuko iyo umuntu ari ku musozi hejuru ntabwo ajya abasha kureba ibiri hasi yawo.Ubu ndishimira ko ndi umugabo uhamye”.
3.You will know real Cristiano and Georgina [ Uzamenya Cristiano wanyawe na George ].
Muri aya mashusho yasobanuye ko azereka abantu umugore we. Ati:”Nzabereka umugore wanjye Gio !”. Ahita akurikizaho amashusho ya Gio arimo kugira ibyo asobanura.
Cr7 yashyize hanze amashusho 11 agaragaza ibyo azajya agarukaho kuri iyi YouTube Channel ye barimo; Ruhago, urukundo , imibaniro n’utuntu n’utundi. Ni YouTube yishimiwe cyane yafashwe nk’ibimburiye ibindi byamamare muri ruhago bitajyaga bibyitaho nyamara ari inzira nziza yo kwinjiza amararanga.
Ku rubuga rwa X Cristiano Ronaldo akurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 112 naho kuri Instagram agakurikirwa na Miliyoni 363.