Ariel Wayz yasubiye mu myaka 4 ishize ari kumwe na Kenny Sol

26/12/2023 06:37

Umuhanzikazi  Ariel Wayz yifurije abakunzi be Noheli Nziza n’umwaka mushya abinyujije mu ndirimbo Mistletoe ya Justin Bieber yasubiranyemo na Kenny Sol mu myaka 4 ishize.

 

Ubusanzwe Mistletoe ni indirimbo ya Justin Bieber mu myaka 12 ishize ibi bishatse kuvuga ko iyi ndirimbo yakozwe muri 2011 akaba ari indirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 499 kuri YouTube Channel ya Justin Bieber.

 

Kenny Sol na Ariel Ways iyabo imaze imyaka 4 bayikoze [Cover], aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 116 kuri Channel ya YouTube ya Kenny Sol.Anyuze kuri Konti ye ya Instagram , Ariel Wayz yagize ati:”Ni ibihe byiza muri uyu mwaka.Nizere ko mwagize Noheli Nziza, kuri mwe n’abo mukunda.Nyuma y’aya magabo yarengejeho agace gato k’iyi ndirimbo.

 

Kenny Sol na Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo mbere y’uko uyu mukobwa akundana na Juno Kizigenza urwabo rukaza kurangira.Ariel Wayz yavuzwe mu rukundo na Kenny Sol ubwo bari mu ishuri rya Muzika ku Nyundo bataramenyekana cyane ari nayo mpamvu urukundo rwabo rutamamaye cyane.Muri uku gukundana bivugwa ko ari ho havuye iyi ndirimbo.

N’ubwo rubanda rwo hanze rutamenye inkuru yabo rukundo , nyamara ngo mu ishuri aho biganaga bari bazwi na buri wese nk’uko byemezwa n’uwo biganye waganiriye na Umuryango.

 

Uyu watanze amakuru yagize ati:”Bakundanye igihe kinini , ni nkuru yari izwi mu kigo gusa nyuma y’imyaka ibiri bagiye gusoza amashuri, urukundo rwabo rwajemo agatotsi,barangiza iby’urukundo bisa n’ibyahagaze”.

 

Uyu muhanzikazi ntabwo yigeze aca umubano we na Kenny Sol ari nayo mpamvu yifashishije indirimbo bahuriyemo yifuriza abakunzi be umwaka mushya.

Advertising

Previous Story

Umukinnyi wa Filime Kamar de Los yapfuye

Next Story

Chino Kidd yahakanye ibyo gutangamo igitambo mugenzi we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop