Card B n’u mugabo we bagiye kwizihiriza isabukuru y’amavuko y’umwana wabo i Paris

11/07/2024 15:43

Ku itariki 9 Nyakanga Cardi B n’umugabo we Offset bagiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 6 y’umwana wabo Kulture i Disneyland muri Paris. Aba bombi nk’umuryango bagiye muri Paris mu ndege yihariye, nkuko babigaragaje mu mashusho bacishije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

 

Muri uru rugendo, hari n’abandi bana bari baherekeje Kulture, barimo na Wave w’imyaka ibiri, umwana wa Cardi B na Offset, hamwe na Kalea w’imyaka icyenda, umukobwa wa Offset yabyaranye nuwo bahoze bakundana Shya L’amour. Aba bana bagaragaye bari mu birori mu ndege mbere yuko bagera i Paris.

 

Cardi B na Offset ni bamwe mu babyeyi bakora ibishoboka byose ngo bashimishe abana babo. Mu kiganiro na The New York Times muri Nyakanga 2023, umuririmbyikazi  Cardi B yavuze ko yashoye hafi $20,000 mu kwagura aho abana bazajya bakinira. Ati, “Naguze ikibuga cy’imyidagaduro kinini cyane abana banjye bazajya bakiniramo. Cyari ikintu cy’agatangaza kandi cyantwaye amafaranga agera ku bihumbi 20. Si cyo kintu kinini cyane nigeze kugura, ariko ndakora cyane kugira ngo abana banjye bishime. Gukoresha amafaranga menshi ku bana ntibivuze ko uri umubyeyi mwiza, ariko bituma wumva neza, ko abana bawe bari kubaho mu nzozi zabo. ”

 

Mu kiganiro cya Instagram Live mu Kuboza 2023, Cardi B yemeje ko yatandukanye n’uyu muririmbyi wahoze mu itsinda rya Migos, Offset, ariko nyuma bakomeje kugaragara bari kumwe mu birori bitandukanye, harimo umukino wa New York Knicks ndetse na MET Gala.

Nyuma yaho mu kiganiro na Rolling Cardi B yatangaje ko basubiranye ndetse bameze neza, yewe ko azarwanira urukundo rwabo kuko ibyabo birenze urukundo, ahubwo ko ari inshuti magara.

Advertising

Previous Story

Umugore w’imyaka 73 ugikora sport muri Gym akomeje gutangaza benshi

Next Story

Umukobwa ari gushaka umugabo ufite gahunda yo kubaka ndetse aremera kwishyura buri kinu cyose kizacyenerwa mu bukwe

Latest from Imyidagaduro

P Square bongeye gutandukana

Rudeboy umwe mu bagabo b’impanga bagize itsinda rya P-square yatangaje ko bongeye gutandukana nyuma y’igihe gito bongeye kwiyunga. P-Square igizwe n’abatatu aribo Paul n’impanga
Go toTop