Advertising

Umukobwa ari gushaka umugabo ufite gahunda yo kubaka ndetse aremera kwishyura buri kinu cyose kizacyenerwa mu bukwe

11/07/2024 16:12

Umugore w’imyaka 39, utuye muri Lagos muri Nigeria, yatangaje ko ari mu rugendo rwo gushaka umugabo.  uyu mugore yemeye gutera inkunga ubukwe  bwose. Yavuze ko afite ubushake bwo kubaka urugo rwiza kandi agasangira ubuzima n’umugabo w’inzozi ze.

Uyu mugore, uvuga ko afite buri kimwe. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga asaba umugabo ufite gahunda yo kubaka urugo rurambye. Yagize ati: “Ndi umugore w’imyaka 39, ndashaka umugabo witeguye kubaka urugo. Niteguye gutera inkunga ubukwe bwacu bwose, gusa nkeneye umugabo ukomeye mu bitekerezo kandi witeguye kubaka urugo.”

Uyu mugore yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bemeza ko ibi yakoze ari igitekerezo kiza cyo kwivugira ariko abandi barabinenga bavuga ko ahubwo ashaka kwiteza abasore bo kumurya amafaranga.

Uyu mugore yavuze ko ikimushishikaje atari ubutunzi, ahubwo ari uguhuza n’umuntu wifuza kubaka urukundo nyarwo no kubaka umuryango. Yavuze ko afite gahunda yo gukora ibishoboka byose kugira ngo ashimishe umugabo we no kubaka umuryango mwiza.

 

Ibi bije mu gihe mu bice byinshi by’Afurika, abakobwa n’abagore bakomeje guharanira uburenganzira bwabo bwo guhitamo abo bashaka kubana nabo, kandi bakaba bakwiriye guhabwa amahirwe yo kugaragaza ibyifuzo byabo nk’abagabo.

 

Previous Story

Card B n’u mugabo we bagiye kwizihiriza isabukuru y’amavuko y’umwana wabo i Paris

Next Story

Impinduka ku biciro by’Ifi muri El Classico Beach

Latest from Utuntu n'utundi

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop