Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inkongi ikomeye yatewe n’indege yaguye hagati mu muhanda wo mu mudugudu wa Murphy Canyon, mu Mujyi wa San Diego, muri Leta ya California ho muri Amerika.
Iyi mpanuka yabaye mbere gato ya saa kumi z’ijoro nk’uko byatangajwe n’ishami rya Polisi ryo muri San Diego.
Mu itangazo bashyize kuri Instagram, Polisi yagize iti:“Turimo kugerageza gutabara nyuma y’impanuka y’indege ahazwi nka Sculpin Street na Santo Road. Turasaba abantu kwirinda kuhanyura kugira ngo inzego z’ubutabazi zibashe gukora neza mu mutekano. Amakuru arambuye azajya atangazwa uko azajya aboneka.”
Umuyobozi w’Ishami ry’umuriro i San Diego, Chief Dan Eddy, yabwiye abanyamakuru ko amazu 15 yangiritse kubera iyo mpanuka ndetse ko abashinzwe kuzimya umuriro barimo gusaka amazu menshi mu bice bine (4 blocks) kugira ngo barebe niba abaturage bose babashije kuva mu ngo zabo amahoro cyane ko hari igice kinini cyasutswemo lisansi y’indege yakoze impanuka.
Eddy yavuze ko igihe indege yagwaga hari hari igihu kinini cyane ku buryo hari abantu batabashaga kubona imbere yabo aho batambuka.
Yongeraho ko bageze aho bakahasanga imodoka nyinshi zahiye. Gusa kugeza ubu inkongi zose zazimijwe, kandi ubu icyo bashyize imbere ni ugutabara abaturage bo mu baturanyi b’aho impanuka yabereye.Indege yakoze iyo mpanuka ishobora gutwara abantu umunani, ariko Ikigo cya Leta gishinzwe iby’indege muri Amerika (FAA) cyatangaje ko kugeza ubu umubare nyawo w’abantu bari bayirimo utaramenyekana.
FAA yongeyeho ko ipereza rizayoborwa n’Ikigo Gishinzwe Iperereza ku mpanuka z’Indege (National Transportation Safety Board – NTSB).Iyi mpanuka ije ikurikira izindi zihanuka ry’indege zimaze iminsi zibaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki 29 Mutarama, indege ya American Airlines yagonze kajugujugu y’igisirikare cya Amerika hejuru y’Umujyi wa Washington DC.
Nyuma y’iminsi ibiri, indi ndege y’ubuvuzi yari itwaye abantu batandatu barimo n’umwana urwaye, nayo yarahanutse igwa mu muhanda wo muri Philadelphia.Mu minsi ya vuba, indege y’abikorera yari iturutse i New York nayo yakoreye impanuka muri Mexique, naho muri Leta ya Illinois abantu bane barapfuye nyuma y’uko indege igonze insinga z’amashanyarazi igahita igwa mu muhanda.