Advertising

Byinshi wamenya ku ndwara ya Genuphobia itera abasore gutinya gutera ivi

13/10/2024 21:53

Abahanga mubyo mu buzima ndetse n’indwara zo mu mutwe (Psychiatrists) basobanura indwara ya ‘Genuphobia’ nk’imwe mu ndwara ifata abantu ugasanga batinya gutera ivi cyangwa se batinya gukora ibikorwa byose bijyanye no gupfukama.

Akenshi nko muburezi usanga hari umunyeshuri mu ishuri kumuha igihano cyo gupfukama aricyo gihamo atinya kurusha ibindi agahitamo kwirukanwa cyangwa agahitamo kuba yakubitwa,ibi bijyanirana n’umuntu murusengero ntashobora gusenga apfukamye, ndetse ntashobora no gutera ivi ariterera uwo akunda

‘Genuphobia’ igizwe n’amagambo abiri ariyo Genu bivuze gupfukama na Phobia bivuze gutinya ,ahagana mu kinyenjana cya 5 k’umugabane w’Uburayi gutera ivi nibwo iki gikorwa cyadutse bigakorwa muburyo bwo gutanga icyubahiro kubami n’abamikazi ndetse no gucira bugufi umuntu runaka .

Uyu muco wagiye waguka ukwira kwira kwisi hose kugeza magingo aya uyo muco uracyahari gusa abenshi mubakundana babikoresha nk’icyimenyetso cyuko agukunda ndetse bigafatwa nko gucira bugufi uwo mukundana gusa ibi hari benshi batabikozwa.

Ni izihe mpamvu zishobora gutera ubu burwayi kugera aho wumva utapfukamira uwo ukunda atari ukubyanga ahubwo arukubitinya?

Umukunzi wawe ashobora kuba yarigeze gukora Impanuka ikomeye ku ivi,ashobora kuba yarigeze kujya akunda guhabwa igihano cyo gupfukama kenshi,cyangwa yarakomerekejwe n’umuntu akamupfukamira amwinginga ariko ntamwumve ibi bishobora kubabaza umuntu Cyane bikagira ingaruka ku gice cy’ubwonko cya amygdala gishinzwe kugenzura ibijyanye n’ubwoba.

Abahanga basobanurako iyi ndwara ishobora gukira mu gihe uwo mukundana ushobora kujya umuzanira nk’impano wajya kuyimuha ugapfukama,ukajya umufata ku ivi ukamubwira amagambo meza kandi aryoheye amatwi ibi bituma ageraho akabikunda gusa iyo byanze hashobora gukoreshwa imiti ya antidepressants ifasha kuvura ibijyanye n’ihungabana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Sir Charles Omambia yashyinguwe mu cyubahiro umubiri we utwarwa na Limousine

Next Story

Ku myaka 84 nyina wa P Diddy yumiwe ubwo yageraga ku rukiko ariumwe n’abuzukuru

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop