Mu buzima bibaho ko umuntu agira impungenge z’ubuzima bwe bigatuma iteka ahora kwamuganga ashaka ko bamuvura nyamara bamusuzuma bagasanga nta kibazo afite.Iyi ndwara irwaye abatari bake gusa ntabwo babimenya kuko baba baziko ari ibisanzwe.Akenshi iyi ndwara ihabwa andi mazina arimo agaragaza ko umuntu ‘Ahangayikishijwe n’ubuzima bwe’, uko abayeho n’ibindi bishoboa gutuma atagoyeka. Hypochondrio ni indwara ituma umuntu agira umunaniro udasanzwe, agahangayikira ubuzima bwe bikamuhungabanya.
Ni ingenzi ko umuntu wese agirira impungenge ubuzima bwe nonaha n’ahazaza ariko abantu barwaye Hypochondrio bagira guhangayika kudasanzwe ndetse iby’uburwayi bwabo bakabikomeza nyamara nta cyabaye.Ibi kandi biba aba bantu nta n’ibimenyeto bafite by’uburwayi cyangwa babifite ariko ari bito cyane ku buryo budahangayikishije ku rwego bamwe banaryama bakaremba nyamara batarwaye.Benshi mu rwaye iyi ndwara ya Hypochondrio , bagira ibibazo by’uko baba bafite ibimenyetso byo guhangayika batekereza ko ahazaza bashobora kurwara.Batekereza ko bashobora kuzarwara Kanseri , SIDA cyangwa izindi ndwara zikomeye.
IBIMENYETSO BIZAKWEREKAKO URWAYE HYPOCHONDRIO
Ibimenyetsi bya Hypochondrio harimo;
1.Gutekereza cyane ku burwayi ashobora kuzarwara mu minsi iri imbere kandi nta kimenyetso afite.
2.Kujya kwipimisha cyane ariko niyemere ibisubizo bamuhaye.
3.Gushaka muganga aganiriza kubyerekeye ubuzima.
4.Kujya aganira kubyerekeye ubuzima cyane hamwe n’inshuti ze n’umuryango we.
5.Kumara igihe kuri murandasi [Internet] ari kwiga kubimenyetso by’indwara atarwaye.
6.Kugira ibibazo byo kuryama.
7.Guhora ahangayikishijwe n’abo bakorana , abo babana n’abandi abona buri munsi.
NI IKI GITERA IYI NDWARA YA HYPOCHONDRIO
1.Kugira umunaniro w’umwihariko no gupfusha uwo mu muryango.
2.Yaratereranwe akura nabi cyangwa arahohoterwa.
3.Kugira uburwayi bwo kumubiri budasanzwe.
4.Kugira ibibazo byo mu mutwe, birimo ‘Depression’,..
5.Kugira imyumvire ifata ikintu cyose nk’igikomeye kandi ari ibisanzwe.
IBI NIBYO BITUMA IYI NDWARA IZAMUKA CYANE MU MUNTU.
1.Guhora kuri internet uri gusoma iby’indwara.
2.Kubirena cyane kuri Television
3.Kuba hari uwo uzi urembye.
IYI NDWARA IVURWA ITE.
Uburyo iyi ndwara ivurwa harimo gutanga inama kumeze gutyo , cyangwa agashakirwa umuganga wihariye umufasha.