Byari amarira n’agahinda ! Nyakwigendera Zahara yararize cyane ubwo yari mu gitaramo cye cyanyuma

13/12/2023 15:04

Mu mashusho yashyizwe hanze, ubwo umuhanzikazi Zahara wamamaye mu ndirimbo’Loliwe’ yari mu Mujyi wa Cap Town ari kuririmba mu gitaramo cya nyuma, yasutse amarira kuva icyo gihe asezera urubyiniro.

 

Mu byumweru bike mbere y’uko apfa, Zahara yataramiye mu Mujyi wa Cap Town.Muri iki gitaramo, uyu muhanzikazi yagaragaje amarangamutima menshi cyane kugeza n’ubwo arize.Uyu muhanzikazi wari wambaye ikanzu y’ubururu yafatanyije n’abafana kwishima gusa bizakurangira aguye muri Afurika y’Epfo.

 

Zahara yafashe umwanya arekeraho kuririmba , agaragara nkurimo guterekeza cyane arinako amarira ava mu maso akagwa hasi arira nk’umwana muto nk’uko byatangajwe n’inshuti ye magara Afiba yari yitabiriye iki gitaramo.

 

Inshuti ya hafi ya Zahara yari yitabiriye igitaramo yitwa Afiba, yatangaje ko, Zahara yababwiye ko atameze neza, abasaba kumujyana kwa muganga.Afiba yagize ati:”Nagize amahirwe yo kuba umutangabuhamya w’igitaramo cyawe cyanyuma [Your Last Perfomance], cyari gitandukanye , cyuzuye amarangamutima gusa, no kuremererwa.Nararize cyane”.

 

Afiba inshuti ya hafi ya Zahara yakomeje kugaragaza ko uwo mugoroba , Zahara atongeye gusubira ku rubyiniro , ahubwo ko yahise ataha kuva icyo  gihe ntiyongere gukora igitaramo cyangwa ngo agire icyo yitabira.Haciyeho iminsi mike, uyu muhanzi ajyanwa kwa muganga ari naho yahumekeye umwuka we wanyuma.

 

Tariki 29 Ukwakira 2023, umuryango wa nyakwigendera, watangaje ko ubuzima bwe butameze neza cyane kuko yari arwaye indwara yafashe umwijima.Icyo gihe umuryango we watangaje ko bamutwaye kwa muganga arembye afite n’uburibwe.

 

Advertising

Previous Story

Nyuma yo kumenya ko agiye gusubizwa mu nkiko, Titi Brown yatangaje amagambo akomeye yateye benshi agahinda

Next Story

Nyaxo yarekuwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop