Advertising

Burya ni umubyeyi mwiza wita kubana be ! Menya urubyaro rw’umuhanzikazi Celine Dion nibyo ashimirwa kubwo kubitaho akabaha uburere

09/21/23 21:1 PM

Celine Dion ni umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye muri muzika y’Isi kuko mu ndirimbo zirimo ; ‘My Heart Will Go On’ , The Power Of  Love, All by Myself , That the Way it is , I’m Alive, I love You n’izindi ntabwo waburamo n’imwe uzi.Uyu yabaye ikimenya bose kugeza n’ubwo indirimbo ye ‘My Heart Will Go On’ yifashishijwe muri filime yakunzwe cyane ‘Titanic’.

 

 

 

Mu kwezi kwa Mata muri 2023, ubwo uyu muhanzikazi yasubikaga ibitaramo yagombaga kuzakora mu mwaka wa 2024, abana be bamuhaye umunezero bamwerekako indwara ya ‘Stiff Person Syndrome’ arwaye atari ikibazo.Celine Dion nawe yagiye agaragaza kenshi ko abana be ndetse n’umuziki aribyo bintu ahereza umwanya cyane.

 

 

Ikinyamakuru People cyaranditse at:”Ibintu Celine Dion agira nyambere cyane ni abana be ndetse no gutaramira abantu cyane.Ubwo ntabwo yiyitaho kandi agira ibyo ahereza umwanya biri mu nyungu z’umuryango we n’abandi bantu”.Iki kinyamakuru gikomeza kigira kiti:”Celine Dion akunda cyane abahungu be kandi kuri we baratangaje pe.Bamuha ubufasha bwose akeneye ndetse bakamuha urukundo atakwifuza ahandi”.

 

 

Uyu muhanzi yakunze kuvuga ko n’ubwo ari umuhanzi w’icyamamare ariko icyo aha agaciro muri byose ari uko ari umubyeyi.Celine Dion n’umugabo we wapfuye witwaga René Angélil, babyaranye abana batatu barimo umwe ndetse n’impanga z’abahungu.Abo bana harimo; Rene Charles w’imyaka 22 , Nelson na Eddy bafite imyaka 11.Umugabo wa Celine Dion yapfuye muri 2016 yishwe na Kanseri yo mu muhogo kandi kuva ubwo Celine Dion n’abahungu be bakomeje umubano biga gukundana no kubaho bafashanya.

 

 

Celine Dion aganira n’ikinyamakuru People , yavuze ko kuri we impano atari ukuririmba ahubwo ari ukuba umubyeyi mwiza.Yagize ati:”Ni byo bintu binshimisha cyane ninacyo gihembo cyiza”.Agaruka k’umuhungu we w’imfura Celine Dion yagize ati:Kuri njye kuba nshobora guhereza umuhungu wanjye ibyishimo, birampagije kuko nta kindi kintu nageraho mu buzima kirenze icyo”.

 

 

 

Celine Dion yemeza ko nyuma y’urupfu rw’umugabo we , yize kubaho atamufite ndetse yigisha n’abana be gukomera nk’uko yabibwiye  Ellen DeGeneres.Ati:”Narahungabanye nk’umubyeyi, gusa nishimira kuba umubyeyi kuko kuva yapfa natangiye gutegura abana banjye mbigisha kubaho mu buzima bakabaho batabona umubyeyi wabo.

 

 

Celine Dion yabyawe umwana we wa mbere ari kumwe n’umugabo we ubwo yari afite imyaka 32 umugabo we afite 56 na cyane uyu mugabo we yabaye ‘Manager’ akiri umwana muto we akuze.Kuba uyu mugabo yari mukuru ndetse na Celine Dion akuze, byatumye yita umwana wa Mbere umwana w’igitangaza.

 

 

Mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Mata, Rene Charles, yageze ikirengemu cy’ababyeyi be ashyira hanze indirimbo 2 icyarimo zisohokera kuri ‘Soundclouds’.Muri 2021 yasohoye EP yise ngo ‘Casino’ yanaje gutuma yina umubyara amuba hafi aramushimira agaragaza ko atewe ishema nawe.

 

Celine Dion yashimiye abana be bose, avuga ko impanga ze zizana ibyishimo mu muryango we na cyane ko yasigaye ariwe se akaba na nyina wabo kandi agashimirwa kubitaho ndetse akita no kumpano ye.

 

Previous Story

Indirimbo Fout de toi ya Element ikomeje guca uduhigo tutarakorwa n’indi ndirimbo hano mu Rwanda

Next Story

Biratangaje ! Umugabo wihinduye umugore yabyaye abana b’impanga hamwe n’umugore we nawe wihinduye igitsina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop