Umugore utwite buri gihe aba agomba kwiyitaho kugira ngo abone uko yita no ku mwana atwite. Rero Hari ibintu byinshi byiza umugore utwite akwiye gukora, muri iyi nyandiko ubwo buryo bwose ibintu byose umugore utwite akwiye gukora bibumbiyemo hano.
DORE IBINTU UMUGORE UTWITE AKWIYE GUKORA KUGIRA NGO AZABYARE UMWANA UKOMEYE;
1.Ihate calcium nyinshi
Umugore utwite ni ngombwa ko abona calcium nyinshi ihagije muri we kuko umwana umugore aba atwite aba acyeneye calcium yo gukomeza amagufwa ndetse no gukomeza amenyo. Mubyo urya gerageza urye ibifite calcium nyinshi kugira ngo umwana wawe agirw ubuzima bwiza.
2.Gerageza wote akazuba cyane aka mugitondo
Akazuba kazwiho kugira Vitamin D muri ko rero nako ni ingenzi mu mubiri wawe, kuko iyo vitamin ituma Calcium ijya mu mubiri wawe itembera neza ndetse ikagirira akamaro kanini umubiri wawe.
3.Rya indyo yuzuye
Ni ngombwa ko mu gihe ugiye gufata amafunguro, ni ngombwa ko urya ibiryo bifite akamaro kanini ku mubiri wawe rero bituma umwana utwite nawe akomera bityo akazavuka afite ubuzima bwiza.
4.Irinde umwanda
Ikindi ni ngombwa ko umugore utwite yirinda umwanda kuko si mwiza ku buzima bwawe, rero ni ngombwa kurya ibiryo bitunganyije neza kuburyo bitazamo umwanda, ikindi Kandi usibye ku mugore utwite gusa ni ngombwa ko umuntu uwariwe wese yirinda umwanda.
5.Kora siporo zitavunannye
Ikindi Kandi ku mugore utwite, gukora sipora ni ingenzi kugira akomeze umubiri we anawuhe imbaraga zo gukomeza gukora cyane wita ku mwana utwite, aha bavuga ko siporo wakora ni nko kugenda n’amaguru, koga, cyangwa ibindi ushobora gukora bigatuma ubira icyuya.
6.Irinde amayoga menshi itabi n’ibindi
Ni ngombwa ko umugore utwite yirinda ibiyobyabwenge byaribyo byose kuko bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umugore utwite ndetse n’umwana utwite. Rero ni ngombwa ko umugore utwite yirinda ibiyobyabwenge byaribyo byose.
Source: News Hub Creator