Kuri ubu Burj Khalifa niyo etaje ya mbere ndende ku isi.Iherereye i Dubai, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu . Ifite uburebure bwa metero 828. Yuzuye mu mwaka wa 2010 , yashushanyijwe n’umwubatsi Adrian Smith yubakwa na sosiyete yo muri Koreya yepfo Samsung C&T .
Ibumbatiyemo amateka ya isilamu ndetse nibyo byagendeweho mu kuyubaka, aho bagendeye ku ishusho y’ururabo rwa Hymenocallis. Ikoreramo ama hotel ari muyagezweho , ibiro by’amasosiyete akomeye, hamwe nama resitora cyane cyane ikunzwe cyane niyiri kuri etage ya 122. Ku igorofa rya 148 na 124 haba ibyumba bitagira ikintu na kimwe bikorerwamo usibye ibirahure bibonerana bituma ubasha kwitegereza Dubai yose kuri ubu isigaye ifatwa nk’umurwa mukuru wi Isi.
Burj Khalifa ifite amagorofa 163 yose hamwe. Icyumba gihenze cyane muri Burj Khalifa mubisanzwe kiboneka, cyane cyane pento hakaba ari agace gakunzwe kurarwamo nabaherwe ndetse nibikomangoma.Bimwe muri ibyo byumba birashobora kugura miliyoni 1.5 kugeza kuri miliyoni zirenga 20 $ , bitewe n’ubunini bwabyo, aho biri mu nyubako, ndetse ibindi bintu ngenderwaho bitandukanye.
Dubai si Burj Khalifa yibitseho imaze kwigizaho ibihembo bitandukanye nk’umujyi w’udushya
Mr. Beast umugabo wa mbere ukurikirwa kuri YouTube ari mu buriye bagera kugasongero ka Burj Khalifa
Ibyamamare mu gukina filime Tom Cruiser na Will Smith bari muburiye Burj Khalifa bakagera hejuru kugasongero
Umwanditsi: BONHEUR Yves