Bruce Melodie yishyize ku rundi rwego ateguza ikintu gikomeye

08/02/2024 15:20

Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] akaba umwe mu bahanzi Nyarwanda bahagaze neza ku rwego mpuzamahanga yavuze ko abantu bakwiye kwitegura Album ye agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram [story] ndetse asangiza ubwo butumwa abamukurikira bose, ariho yavuze ko abantu bakwiye kwitegura Album nziza agiye kubaha mu minsi igiye kuza.

 

Ni nyuma Yuko uyu mugabo asezeranyije abakunzi be kuzabaha Umuzingo w’indirimbi ariko bigahera mu magambo. Dore ko benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kwibaza aho iyo Album yarengeye bikabananira kwifata bakabaza uyu muhanzi.

 

Uyu muhanzi nawe kubera urukundo akunda abafana be yongeye arabishimangira ko album ye ihari Kandi ko Ari album nziza ari kurarikira buri umwe wese gukomeza kwitegura neza iyo album.

 

Mu magambo ye yagize ati “Iyo ndikumva album ngiye kubatamo, kirandenga foo, ikiza mwakitegura indirimbo nziza zo kubyina na Melody nziza. Ni Melodie mpuzamahanga gusa.”

 

Ni nyuma Yuko Kandi uyu mugabo w’abana babiri avuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America muri Washington DC aho yari yagiye gutanga ibiganiro muri “Rwanda day” ndetse akaba yaranataramiye abitabiriye icyo gitaramo muri “After Party.”

Advertising

Previous Story

Umugore yaburiye abagabo kujya bitondera abakobwa bambaye ishyanga mu nda

Next Story

MU MAFOTO: Nyambo mu bitabiriye ubukwe bwa Killer Man

Latest from Imyidagaduro

Go toTop