Igitangaza yavuze ko 2024 ari umwaka w’ibikorwa agira ati:”Itahiwacu Grammy”.
Umuhanzi Bruce Melodie wamamaye muri muzika Nyarwanda no ku Isi muri rusange, yashyize hanze zimwe mu nkuru zandikiwe ku mugabane w’I Burayi zamuvuzweho muri 2023 ubwo yari muri Amerika hamwe na Shaggy na Coach Gael, agaragaza ko atewe Ishema n’ibyo yagezeho mu mwaka washize, gusa nanone ateguza ibirenze muri uyu mwaka turimo wa 2024.
Iyo umuntu wese ashaka gutera imbere yirinda gutekereza kumperuka cyangwa ku kindi kintu gishobora gutuma yifuza kurya utwe agategereza.Ibi nibyo bikunze kuba intego ya Bruce Melodie aho yafashe umuziki akawugira akazi ke ka buri munsi bikaza no kumuhira.
Mu biganiro bitandukanye, Bruce yagiye yumvikana avuga ko yamamariza ibigo bikomeye, yagiye yumvikana avuga ko ari munyakazi, yagiye yumvikana avuga ko we icyo ashyira imbere ari umuziki ,…Uyu muhanzi utajya aripfana anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yishimiye uko we n’abamufasha umunsi ku munsi nuko bakoze muri 2023, abwira abakunzi be ko muri 2024 abahishiye byinshi harimo na Grammy Awards.
Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yifashishije amafoto y’ibinyamakuru agaragaho yambaye agapira n’umudari wanditse intero ye ‘YUHUU’, arenzaho amagambo agira ati:”Ndiyumvamo umugisha udasanzwe,Kuva muri Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda,ukagera mu mitwe y’Inkuru zo mu Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Uru rugendo rwanjye muri 2023 rwabaye impamo.
Ndashimira cyane ikipe yanjye, abakunzi banjye, n’Igihugu cyanjye.Muri 2024 rero hazaba ibintu bikomeye.ItahiwacuGrammy , #RwandaToTheWorld”.Uyu musore yavuze ko byanga bikunze ashobora kuzegukana Grammy Awards na cyane ko atari ubwambere agarutse kuri iri rushanwa.
Feeling incredibly blessed and humbled. From the heart of East Africa Rwanda to the headlines in the UK and US, this journey has been surreal in 2023. Gratitude to my team, my fans and my country. Here's to more great things to come in 2024. #ItahiwacuGrammy #RwandaToTheWorld pic.twitter.com/5w2oL289mD
— Bruce Melodie (@BruceMelodie) January 11, 2024