Bruce Melodie yasobanuye aho izina Melodie yarikuye n’impamvu yahisemo gushaka umugore akiri muto

13/12/2023 07:36

Umuhanzi Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.Uyu muhanzi yatangaje ko yakunze umuziki kuva kera akaza no kuba umwe mu bakora indirimbo ‘Producer’, ari naho yavuze ko yakuye izina Melodie.

 

Melodie yagiranye ikiganiro na BBC IShami ryayo ry’Igiswahili, aba ariho atangariza impamvu yatumye ashaka umugore akiri muto ndetse n’inkomoko y’izina rye.Bruce Melodie  yahishuye ko yahisemo gushaka umugore umwe kubera ko atari bubashe kwihanganira abakobwa ahura nabo.

 

Muri iki kiganiro Bruce Melodie yagize ati:”Amazina yanjye ni Bruce Melodie, Bruce ni iryanjye ariko naje guhindura nshyiraho Melodie, kubera ko ubwo nari ‘Producer’ nakundaga gukorana n’amakorali akaba arinjye utanga ‘Ijwi’[Melodie].Ubwo ninjiraga mu buhanzi rero nibwo nahisemo kongeraho izina Melodie”.

 

Yahishuye ko yatangiye umuziki afite imyaka 19 y’amavuko, agaragaza ko amaze muri muzika imyaka irenga 14.

Agaruka k’umugore we yagize ati:”Nashakanye n’umugore wanjye mfite imyaka 21 y’amavuko , kubera ko nabonaga ntashobora kwiyemeza guhangana n’abakobwa beza bari hanze aha.Rero nahisemo kuba umugabo w’umugore umwe.Nkunda kumarana igihe n’abana banjye kuko ndabakunda kandi urabona ko nishyizeho Tattoo yabo”.

 

Bruce Melodie , yahishuye ko ajya gukorana indirimbo na Shaggy yari azi neza ko azakorana ibiganiro bikomeye na Radio Mpuzamahanga ndetse na Televiziyo by’umwihariko igihe yajyaga hanze , gusa agira ubwo bw’Icyongereza cye yabonaga kiri hasi cyane.

 

Urugendo rwa Bruce Melodie rwatumye yamamara , ruba isomo rikomeye kubandi bahanzi Nyarwanda.Kuri ubu uyu muhanzi ari muri Amerika aho yagiye gukomeza ibitaramo bya iHeartMedia.

Advertising

Previous Story

Ese hari ingaruka mbi ziba ku mugabo wariye Lipstick ari gusomana n’umukunzi we ? Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

Indirimbo y’umunsi ! Tuzogumana ya El Pro iragufasha kumenya niba ukunda umukunzi wawe by’ukuri – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop