Umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Clapton Kibonge yatangaje ko asigaje igihe gito akibaruka umwana we wa gatatu dore ko uyu mugabo ashobora kuba afite abana babiri umukobwa umwe ndetse n’umuhungu umwe.
Yari mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Irene Murindahabi , nibwo yagaragaje ko ashobora kuba yitegura kwibaruka undi mwana nyuma y’umuhungu yabyaye ariwe wari bucura.Ubusanzwe uyu mugabo ni umwe mu bagabo bakunzwe hano mu gihugu cyane muri cinema nyarwanda dore ko afite filime nyinshi zakunzwe n’abatari bacye.
Wavuga iyitwa “Umuturanyi” y’uruhererekane ica kuri shene ye ya YouTube.Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na na Bruce Melodie, Bruce Melodie yabwiye uyu mugabo ko impano ikomeye akwiye guha umugore we amushima ko yamubaye hafi Ari ukumuha undi mwana.
Clapton Kibonge nawe atazuyaje yavuze ko mu mezi abiri ari imbere aribaruka undi mwana, bivuze ko uyu mugabo ashobora kuba ari kwitegura kwakira umwana wa gatatu usanga abana babiri yari asanzwe afite.