Advertising

Birababaje kuba yaragaburiye Aba-Youtuber Benshi hakabura uwitanga ngo avuzwe akiri muzima

28/07/2024 12:10

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru y’inshamugongo ivuga ko Valantine wamenyekanye nka Dore Imbogo, yiitabye Imana azize uburwayi, ndetse amakuru avuga ko yari yarabuze uburyo yivuza.

Kuri ubu Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bariye karungu ndetse babajwe cyane n’amakuru avuga ko Dore Imbogo yari yarabuze amafaranga yo kwivuza kandi mu byukuri yaragaburiye abantu benshi harimo Abayoutuber agahishyi kabo.

Mu minsi yashize ubwo Vava yari arwariye mu bitaro bya Kibogora iwabo mu karere ka Nyamasheke, yasuwe na youtube Channel yitwa Urugendo tv, Vava yabwiye umunyamakuru ko yabanje kwivuriza i Kigali ariko bikarangira abuze ubushobozi bwo gukomeza kwivuriza i Kigali kuko atari afite n’umuntu umwitaho mu gihe arwaye, bityo ahitamo kujya kwivuriza iwabo muri Nyamasheke.

Amakuru akomeza guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Abaganga bo muri Nyamasheke babuze indwara bagahitamo kumwohereza iwabo ngo abe ariho ajya kurwarira kuko ubushobozi bwe butari buhagije ngo abe yajya kwivuriza mu bitaro bikomeye cyangwa ngo yoherezwe kwivuriza mu mahanga.

Ubwo Dorimbogo yakomeje kurembera iwabo ndetse agera aho kwitaba Imana, nyamara bamwe muba Youtubers yagiye ahesha amafaranga ntibamufashije ngo yivuze , yewe hari na bamwe bagiye  bakora ibiganiro bahinyuza ko Vava arwaye , kandi nyamara yari arembye.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaruka kuri iki kibazo bavuga ko biteye agahinda, ndetse baasaba aba ba youtuber kuba bafasha umuryango usigaye  nubwo batabashije gufasha Nyakwigendera akiriho.

Kuri ubu biteganyijwe ko uyu Vava wamamaye nka Dorimbogo azashyingurwa ku munsi wo ku wa 29 Nyakanga 2024.

Binyuze kuri Gerard Mbabazi uri mu bamukoresheje ibiganiro cyane hatangiye gukusanwa amafaranga azifashishwa mu kumuherekeza.

Previous Story

Inyungu zo kurya ubuki utari uzi

Next Story

Javanix yasobanuye impamvu yakoranye indirimbo ye na Theo Bosebabireba

Latest from Imyidagaduro

Go toTop