Kimwe mu bintu ubundi kigora abantu mu buzima busanzwe no guhitamo nabyo bizamo aho gukora amahitamo bikubera ihurizo maze bikagucanga.
Niko byagenda kuri uyu mugabo usanzwe afite abagore 6 aho akomeje kugorwa no guhitamo umugore bazabyarana mbere y’abandi bagore be Bose.
Ubusanzwe uyu mugabo yitwa Arthur O Urso afite imyaka 37 ni uwo mu gihugu cya Brazil ndetse akaba afite abagore 6 Bose.
Bamwe mu bagore be harimo uwitwa Luana Kazaki w’imyaka 27, Amanda w’imyaka 28, Emelly Souza w’imyaka 21, Valquria Santos w’imyaka 24, Olinda Maria w’imyaka 51 ndetse na Damiana ariwe wa 6.
Amakuru ducyesha ikinyamakuru The Daily Mail, aravuga ko uyu mugabo yavuze ko adashaka kubabaza abagore be Bose uko Ari 6 mu gihe ahisemo uwo bazabyarana mbere y’abandi, kuko ngo akwiye guhitamo uwo bagomba ariko kubyarana mbere ariko akabikora mu buryo atabangamira abandi.
Uyu mugabo yavuze ko ashaka kubyara umuhungu kuko ubusanzwe afite umukobwa w’imyaka 10 yabyaranye n’umwe mu bakobwa bakundanye mu bihe byahise.
Icyakora uyu mugabo avuga ko ashaka kubyarana na buri mugore we ariko ko agomba guhera kuri umwe muri bo kugira ngo bigende neza kurushaho.
Ni muri ubwo buryo uyu mugabo yiyemeje gukoresha uburyo bwo gusanga undi mugore agatwita mu kimbo cy’umugore we bityo byo ko bishobora kudateza ikibazo cyane mu bagore be.
Kuri ubu bamaze gukusanga amafaranga arenga Million 40 z’amafaranga y’URwanda, azabafasha mu gukora icyo gikorwa. Uyu mugabo yakomeje no ku kintu cyo gushaka abana barera.
Gusa intego uyu mugabo yihaye ni ukugira abagore 10 Kandi Bose bakabyarana abana.
Source: theemergingindia.com