Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro kuri televiziyo n’umukunzi we, Portia de Rossi, bamaze igihe babana bagiye kwimuka muri Amerika nyuma yo gutorwa kwa Donald Trump utajya imbizi n’abaryamana bahuje ibitsina.
TMZ yatangaje ko ifite amakuru yakuye mu bantu ba hafi y’aba y’uko bafashe uyu mwanzuro nyuma y’intsinzi ya Donald Trump wanikiye Kamala Harris bari bashyigikiye.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko aba bombi bakibona amakuru yo gutsinda kwa Trump babihiwe cyane, ndetse bakaba baramaze gushaka inzu yo guturamo mu gace ka Cotswolds mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza.
Ngo aba bombi bari baraguze iyi nyubako mbere ho gato y’amatora, ariko icyemezo cyo kwimukira mu Bwongereza kiza kubazamo mu buryo budasubirwaho ubwo babonaga Trump amaze gutorwa. Bivugwa ko kandi bashaka gushyira ku isoko inzu babagamo muri California.
Ellen ni umwe mu bari inyuma ya Kamala Harris. Yavugaga ko atari we uzabona umugore ayoboye Amerika ariko birangira atsinzwe.
Iyi nkuru yo kwimuka muri Amerika ije nyuma y’aho, ubwo Trump yatorwaga abantu ku mbuga nkoranyambaga bibasiye aba bagore cyane ko bari baravuze ko bazimuka naramuka atowe.
Nibo baba babaye aba mbere mu byamamare byari byariyemeje kwimuka Amerika kubera intsinzi ya Trump, bashyize mu ngiro imvugo yabo gusa abandi nk’umuhanzikazi Cher nabo bashobora kwimuka vuba.