Advertising

Bari guhabwa amafaranga ! Hamenyekanye amakuru mashya ku musore n’umukobwa bagaragaye bari guterera akabariro ku muhanda

12/05/23 9:1 AM

Nyuma y’amashusho yagaragaye kumbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo n’umukobwa basa n’abari guterera akabariro k’umuhanga bakikijwe n’abamotari mu Mujyi wa Kigali ababikekwaho batawe muri yombi banavuga icyabibateye.

 

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize kumbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku ruzwi nka X [Twitter], hakwirakwijwe amashusho y’urukozasoni  agaragaza umusore n’umukobwa bameze nk’abari gutera akabariro mu muhanda, bahagaze bashungerewe n’abamotari.

 

Inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira gushaka aba bakoze ibi, zita muri yombi umusore w’imyaka 33 n’umukobwa w’imyaka 23 bafashwe kuri uyu wa mbere tariki 04 Ukuboza 2023.

 

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeza ko aba batawe muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kacyiru.Umuvugizi wa RIB , Murangira B Thierry avuga ko bari gukora dosiye kugirango kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.Yibukije abantu kwirinda gukora ibintu nk’ibi by’ibiterasoni kuko bihanirwa n’amategeko.

 

Yavuze ko by’umwihariko abantu bakwiriye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gusinda kuko ngo abakora ibiterasoni nkabiriya , abenshi baba baganjwe nabyo.

 

BARI BASHYIRIWEHO INTEGO Y’AMAFARANGA

Hari amakuru avuga ko aba bari bashyiriweho intego y’amafaranga kugira ngo babikore kuko ngo bari bizejwe kuyahabwa nibaramuka basambaniye ku muhanda.Amakuru avuga ko umukobwa yari yashyiriweho agahigo ko guhabwa amafaranga ibihumbi 3 (3 000 RWF), mu gihe umusore yari yashyiriweho ibihumbi  6 (6 000 RWF).

 

Ngo ni intego bari bashyiriweho n’abamotari babonaga umukobwa yasinze, bagasaba ko umugabo yamusambanyiriza kumuhanda ubundi bakamuha amafaranga.Nyuma yo kubwirwa gutyo , amakuru avuga ko aribwo bahise biyemeza guca ako gahigo , babikoreye ahazwi nko ku kinamba, mu Mudugudu wa Nkingi, Mu Kagari ka Kamutwe, Umurenge wa Kacyiru.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

 

Ingingo ya 143: Gukora ibiterasoni muruhame

Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame,aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’Igifungo, kitari munsi y’amezi atandatu (6), ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Src: Radiotv10

 

Sponsored

Go toTop