Urukundo rwa Travis Kelce na Taylor Swift rukomeje kwiharira impapuro z’imbere z’ibinyamakuru nyuma y’aho basomaniye muruhame mu gitaramo cya Taylor Swift.
Taylor Swift wari mu bitaramo bye bizenguruka Isi, ubwo yari ku rubyiniro umukunzi we Travis Kelce yamusanzeyo maze Taylor Swift areka indirimbo agenda yiruka ajya kumusanganira.
Uyu mugore watandukanye n’umugabo we nyuma y’amezi 14 gusa , yahise afata Travis aramusoma , aramwurira mu buryo byagaragaye ko yari amukumbuye cyane.Abari mu gitaramo bavuze ko uyu muhanzi yarangije igitaramo kitarangiye kubera Kelce.
Benshi babonye Travis Kelce arimo kuririmba indirimbo za Taylor arimo kumufasha ari mubafana , bavuze ko aba bombi baberanye nkuko byanyujijwe kuri Twitter.
Kurangiza igitaramo n’agasomyo k’umunzi bavuze ko ari kimwe mu birikumufasha kumvikana mu itangazamkuru cyane ndetse n’ibitaramo bye bikamenyekana.