Umuhanzi Bruce Melodie akomeje kugira ibintu imikino n’agatwiko , nyamara mu gihe kurundi ruhande, abafana ba The Ben bo bagaragaza ko ari ugushotorana , ndetse bakavuga ko Bruce Melody n’abamufasha muri muzika ye bari kurengera.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na M Irene mbere gato y’uko aririmba mu gitaramo cya Iwacu Muzika mu Karere ka Ngoma.Uyu muhanzi wari mu modoka ndetse afashe na mikoro, byerekanaga ko agiye kujya kuririmba , yagerewe na M Irene mu buryo butunguranye, maze amuvugisha ikubagahu yihuta cyane.
Bruce Melodie utigeze arya iminwa ubwo yasubizaga ibyerekeye The Ben, yagaragaje ko kuruhande rwe ibintu bitaru bikwiriye kugirwa intambara [mu mvugo z’ubu], kuko ngo abafana bagira ayabo.Yongereyeho ko kuba haragaragaye amafoto arimo kumanikwa mu Mujyi aho The Ben yari ari , bitari gutuma abantu bahungabana kabone nubwo ngo ntaruhare yigeze agira mu imanikwa ryayo mafoto yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga.
Muri iki kiganiro Bruce Melodie yagize ati:”Ariko rero ikibazo nawe nagabanye ibintu by’ubwoba.None ubwo , ifoto yakwica igitaramo ? Fata ifoto ya The Ben uyinjyane mu bafana urebe ko ntabazitura , ndabazitura urumva [ Araseka]. Ifoto , wowe ubona ifoto , Team yose ikajagarara abantu bose bagasara basizora bakavuga n’ibitari ngombwa,.. “. M Irene ati:”Nyine niyo mitwe mibi yanyu mwakoresheje kugira ngo mu bangamire igitaramo ?. Bruce ati:”Ifoto se , ifoto se , ifoto kweli ? Ntabwo nigeze printing’a ifoto , ntabwo nshoboragukora ikintu nk’icyo, ariko se bwo niyo nayi printing’a , ubwo ni ifoto yanjye wazana hano simpatwike ?. Uzi ikibazo gihari , iki gitaramo ikintu cyansigiye, ahubwo cyatumye mbona ubwoba bantu bangirira. Niba babon ifoto yanjye bagasara , twihuriye amaso kuyandi ?”.
AAti:”Nta mwanya mfite w’ibyo bintu , sha ni uburezi, none ndanabibona nkaseka , noneho n’abantu bakuru bafite impara n’inda , bakabizamo , hwi hwi , oya oya ! Abo nibo bana babi, nibanjya babimubwira ajya abirenga yikomereze gahunda ze nta kintu na kimwe kibi rwose mwifuriza, nabafana be babimenye n’bafana banjye babimenye, numvise bavuga ibya ‘Battle’ , bazamuzana mubakubitire agakoni kunda ….”.
Bruce Melody yemeje ko amakuru y’indirimbo afitanye na Shaggy ndetse yemeza ko atigeze amwegera ngo amusabe gukorana.Ati:’Mfitanye indirimbo na Shaggy kandi ntabwo nigeze mbimuba”.
REBA HANO IKIGANIRO BRUCE MELODY YAGIRANYE NA M IRENE ARINACYO DUKESHA IYI NKURU.